Cibitoke: Abantu barenga 70 bamaze gutabwa muri yombi bazira kuza mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’imisozi ihana imbibi n’u Rwanda muri komini Mugina, mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi), ntibagihisha impungenge zabo, nyuma y’uko abantu barenga 70 bamaze gutabwa muri yombi n’abapolisi mu gihe cy’amezi 8, baregwa barambutse umupaka bakajya mu Rwanda.

Abantu 76, barimo Imbonerakure zigera kuri mirongo ine (Urubyiruko rwa CNDD-FDD), bakomoka mu midugudu ya Nyempundu, Gitumba, Kagurutsi na Nyamakarabo muri Komini ya Mugina mu Ntara ya Cibitoke, batawe muri yombi mu gihe kitarenze amezi 8 kubera kwambuka umupaka bajya mu Rwanda.

Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze yerekana ko abo ari abacuruzi rwihishwa bajya mu Rwanda kugurisha ibicuruzwa bimwe na bimwe, birimo ifu y’imyumbati, ikawa n’umuceri hanyuma bagasubira mu Burundi bafite ibirayi n’amavuta yo kwisiga.

Ubuyobozi bugaragaza ko “ubucuruzi bwambukiranya imipaka bubujijwe muri iki gihe igihe imipaka y’ubutaka ifunze hagati y’ibihugu byombi”.

Umwe mu bahaye amakuru SOS Media Burundi avuga ko “gufunga imipaka byongereye ubukene bw’abatuye umupaka, cyane cyane ku ruhande rw’u Burundi. Ibi bituma abantu bagira ibyago byo kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko. ”

Umuyobozi utifuje ko amazina ye atangazwa yemera ko gufunga imipaka bibangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu kandi ko abaturage ari bo bishyura ikiguzi kiremereye.

Uyu muyobozi yanemeje ifatwa rya bamwe mu bayobozi bagenzi be. Bamwe muri bo bafungiwe muri kasho ya polisi y’intara mu gihe abandi bari muri Gereza Nkuru ya Mpimba mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura.

Guhiga abantu bajya mu Rwanda birakomeje kandi ubwoba ngo bugaragara mu maso y’abatuye imipaka, ariko, bakaba batiteguye kubireka.

Guta agaciro kw’ifaranga ry’u Burundi bituma abahinzi bagurisha ibicuruzwa byabo bikomoka mu buhinzi hakurya y’umupaka aho ifaranga ry’u Rwanda rifite agaciro karenze inshuro enye ifaranga y’u Burundi.

N’ubwo bakorerwa ihohoterwa n’ubuyobozi na polisi bahatirwa kutazongera kujya mu Rwanda, biyemeza gukomeza ubucuruzi bwabo hakurya y’umupaka kuko nta yandi mahitamo.

Inama zikorwa buri gihe n’abayobozi mu nzego zinyuranye kugira ngo bumvishe abaturage batuye ku mipaka kubahiriza ingamba zo gufunga imipaka, ariko ntabwo byubahirizwa.

Guverineri wa Cibitoke akangisha ibihano bikaze umuntu uwo ari we wese udashaka kubyubahiriza mbere yo kwibutsa abaturage bose ko imipaka y’ubutaka hagati y’ibihugu byombi yafunzwe ku mugaragaro.

Carême Bizoza arahamagarira kandi Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi (Intara y’Iburengerazuba y’u Rwanda) gukurikiranira hafi ingendo zo ku mipaka mu rwego rw’ifungwa ry’imipaka.

Abayobozi b’Abarundi bafunze imipaka n’u Rwanda muri Mutarama 2023, bashinja Guverinoma y’u Rwanda gufasha imitwe y’iterabwoba y’Abarundi, cyane cyane umutwe witwaje intwaro witwa Red-Tabara ufite icyicaro mu mu burasirazuba bwa RDC, ibirego u Rwanda rwateye utwatsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *