Cibitoke: Guverineri Bizoza yaburiye abaturage bakoresha ibicuruzwa bituruka mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Intara ya Cibitoke ihana imbibi n’u Rwanda, bwaburiye abaturage ko uzafatanwa ibicuruzwa biturutse mu Rwanda azafatwa nk’umwanzi w’igihugu ndetse akabihanirwa.

Byatangajwe na Guverineri w’iyi ntara, Caràªme Bizoza, ubwo kuri uyu wa Kane yagiranaga inama n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi muri iriya ntara.

Bizoza yavuze ko “umuntu wese uzafatanwa ibicuruzwa biturutse mu Rwanda azafatwa nk’umwanzi w’igihugu, kandi azahanwa hakurikijwe amategeko”.

Abarundi baburiwe kwirinda ibicuruzwa bituruka mu Rwanda mu gihe hashize amezi hafi atatu iki gihugu cyarafunze imipaka yose igihuza n’u Rwanda; ibyagize ingaruka mbi ku buhahirane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Leta y’u Burundi imaze igihe igaragaza u Rwanda nk’umuturanyi mubi, nyuma yo kurushinja guha ubufasha inyeshyamba za RED-Tabara zikunze kugaba ibitero ku butaka bwa kiriya gihugu.

U Rwanda ruvuga ko nta mikoranire iyo ari yo yose rufitanye n’uriya mutwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *