Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge yatangaje ko yamaze gucyura abasirikare bose bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari barahungiye mu kigo cya MONUSCO, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yabasakiranyije n’umutwe wa M23 i Goma.
Abasirikare badafite intwaro 1,359 n’imiryango yabo ni bo CICR yemeza ko yacyuye, ibavana i Goma ibajyana i Kinshasa.
Gucyura bariya basirikare byari byatangiye ku wa 30 Mata, iriya Komite ikaba yarabikoze ibifashijwemo n’abarimo umutwe wa M23 kugeza ubu ukigenzura Umujyi wa Goma.
Nyuma yo gucyura bariya basirikare, umuyobozi wa CICR, yavuze ko hari icyizere cy’uko igikorwa bakoze kizatuma habaho andi masezerano y’ibikorwa by’ubutabazi, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi ndetse n’imibabaro y’abaturage batuye mu burasirazuba bwa RDC.
Bariya basirikare bacyuwe banyujijwe mu nzira y’ubutaka, bagenda urugendo rurenga Kilometero 2,000 kugira ngo bagere i Kinshasa.


