Clarisse Karasira yavuze ko atazongera kwita ku bintu biciriritse

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’indirimbo gakondo, Clarisse Karasira, avuga ko atazongera ku bintu asanga biciriritse nk’abamwanga, abamuhwihwisa n’ibindi.

Uyu mubyeyi utorohewe n’abakoresha Twitter baherutse kumwibasira ku bw”ibyo yari yavuze bigafatwa nko kwishongora, avuga ko agiye kutongera kwibaza ku cyaba igihe avugishije ukuri, ko azajya yita ku cyo Imana imusaba gukora.

Kuri Twitter kuri uyu wa 12 Kanama, Karasira yagize ati ” Mperutse guhagarika kwita ku bintu bito nko ku banyanga, abamvuga nabi, icyaba ndamutse mvuze ukuri. Nahisemo kwita cyane kucyo Imana imbwiriza gukora, kuvuga, kuririmba cyangwa gushyira hanze.”

Yakomeje ati ” Iyi si nta munoza ariko Imana ni iyo kwiringirwa.”

Karasira yari aherutse kuvuga ko agiye kureka gukoresha urubuga rwa Twitter nyuma yongera kuvuga ko yisubiyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *