Clarisse Karasira yisubiye ku cyemezo cyo kuva kuri Twitter

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi umenyerewe mu ndirimbo za gakondo, Clarisse Karasira yisubiye ku cyemezo cyo kuva ku rubuga rukoranya imbaga rwa Twitter.

Ku wa 4 Kanama 2022, uyu muhanzi uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yari yavuze ko ashobora kuva kuri uru rubuga bidatinze kubera ibintu bibi asigaye ahabonera.

Icyo gihe yagize ati: “Nsigaye ndeba ibintu bibera kuri twitter nkakuka umutima 1.Ngaho kubika aba star aho kubakomeza 2. Ngaho gutuka abishimiye intambwe Imana Ibateza 3. Ngaho gutukana, gukwiza ibihuha 4. Ngaho kwamamaza ingeso mbi Etc. Nigute abantu twisanze kuri uru rwego ruri cheap gutya? “Ndasaba imbabazi abakunzi banjye hano ariko ndabona ntazatinda gusiba platform nkiyi. Biteye impungenge ibibera hano rwose.”

Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Clarisse-Karasira-yateguje-abakunzi-be-ko-ashobora-kuva-kuri-Twitter-bidatinze

Kuri uyu wa 6 Kanama, Karasira yatangaje ko yakiriye ubutumwa bw’abantu batandukanye, bamugira inama yo kutava kuri uru rubuga, arabumvira.

Mu butumwa bwo mu rurimi rw’Icyongereza yashyize kuri uru rubuga [twabushyize mu Kinyarwanda], Karasira yagize ati: “Ndagira ngo nshimire buri wese wampamagaye, uwanyandikiye mu gikari na emails banyibutsa ko ibyo nkora bikenewe cyane. Mwese muri amajwi y’Imana ku Isi kandi mwanyemeje ko ngomba kuguma ku ishuri. Amatabaza yacu ahore amurika cyane.”

Karasira yigeze kwibasirwa bikomeye muri Nyakanga 2022 ubwo yatangazaga ko mu bukumi bwe yaranzwe no kwitwararika, bimufasha kugera ku nzozi yarotaga, asaba abakobwa kudakurikira ibishashagirana. Bamwe babifashe nko kwishongora, baramutuka.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Clarisse Karasira yisubiye ku cyemezo cyo kuva kuri Twitter
    Ndabona na we agiye gukunda kuvugwa kurusha Munyakazi S. Agiye se twahomba iki?

  2. Clarisse Karasira yisubiye ku cyemezo cyo kuva kuri Twitter
    Ndabona na we agiye gukunda kuvugwa kurusha Munyakazi S. Agiye se twahomba iki?

  3. Clarisse Karasira yisubiye ku cyemezo cyo kuva kuri Twitter
    Asigaye ateye ishozi…ubundi umudam wiyubaha nyiyirirwa avuga ubusa kuri social media.
    Umugabo amugire inama niba nawe ari seriously! @@@

  4. Clarisse Karasira yisubiye ku cyemezo cyo kuva kuri Twitter
    Asigaye ateye ishozi…ubundi umudam wiyubaha nyiyirirwa avuga ubusa kuri social media.
    Umugabo amugire inama niba nawe ari seriously! @@@

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *