CNDD/FDD yakomeje kwitwara kinyeshyamba kuva yatangira kuyobora- Gervais Rufyikiri

Sangiza iyi nkuru

Guhora mu makimbirane n’ amashyaka yahoze mu gihugu no kwigezayo abanyapolitiki bitewe n’ imyumvire yabo , kudaha intiti ijambo ndetse no gushishikariza ubwicanyi abarwanyi bavuye mu mitwe ya gisirikare itandukanye ni bimwe mu bikorwa byaranze CNDD/FDD nk’ uko bishimangirwa na Dr. Gervais Rufyikiri.
ruf
Inyigo nshyashya yakozwe na Dr. Gervais Rufyikiri wahoze ari Visi Perezida wa 2 w’ u Burundi akaza guhunga ibibazo byibasiriraga abatavuga rumwe na Pierre Nkurunziza yemeza ko kuva CNDD/FDD yajya ku butegetsi mu mwaka w’ i 2005 yakomeje ishyirwa mu majwi mu micungire mibi ndetse n’ imyitwarire ya bamwe mu bayobozi bayo itigeze ihinduka ngo ahubwo barushijeho kwitwara nk’ inyesyamba.
Muri iyi nyigo igamije gufasha kumva intege nke z’ ubutegetsi bwa CNDD, Gervais Rufyikiri avuga ko iri shyaka ryananiwe guhindura amateka n’ imyitwarire y’ inyeshyamba kugira ngo yubake ubushobozi bwatuma iteza imbere umuco wa demokrasi mu Burundi.
Gervais Rufyikiri agira ati:” Hari ibimenyetso simusiga byerekana ko abayobozi ba CNDD/FDD bagerageje kuzana imikorere bahoranye mu ishyamba bagerageza kuyikoresha mu gihugu cyari kivuye mu ntambara birangira inaniwe guhinduka ishyaka rya politiki rigendanye n’ ibihe”.
Uyu munyapolitiki yanzura ko CNDD/FDD ya Nkurunziza yananiwe kwakira amahirwe y’ abafatanyabikorwa bayo bari biyemeje kuyifasha kuba ishyaka rya politiki ryatuma ricunga neza umutungo w’ igihugu no guharanira amahoro arambye aho gukomeza kugendera ku matwara y’ inyeshyamba.
Aha kandi Gervais Rufyikiri ashimangira ko n’ ubwo Pierre Nkurunziza avuga ko yakijijwe (born again) arangwa n’ inzika ngo ibyo byose bikaba bituma CNDD/FDD idashobora guhindura imikorere.
Ati:” Aho gutanga urubuga rw’ ibiganirompaka byatuma Abarundi baganira ku bibazo bibugarije, Nkurunziza yahisemo kugira abanyapolitiki ibikoresho bye akoresheje ubuhanuzi aho agera naho yemeza ko ategetse igihugu ku bushake bw’ Imana”.
Rufyikiri asanga iyi nyurabwenge ya Pierre Nkurunziza idafite aho itandukaniye n’iy’igihe cy’ abami bategekaga bavugaga ko bari hejuru ya byose kugeza naho bavuga ko ari Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *