Muri iyi minsi abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bari mu biruhuko. Mu turere dutandukanye tw’igihugu, abo banyeshuri bajya mu ngando, bakaganirizwa n’inzego zitandukanye ku buzima bw’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside iboneraho akanya keza ko kuganiriza urwo rubyiruko, ikarukangurira gukumira jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo. Tariki ya 1/12/2016, hatanzwe ibiganiro mu Murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru, muri GS Kabirizi ryo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Karembi, muri “Transit Center” ya Muhanga iri mu Murenge wa Muhanga, Akagali ka Gafunzo, mu Murenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo ahari itorero ry’urubyiruko ruri mu biruhuko no mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Ikindi kiganiro cyatanzwe mu Murenge wa Gatenga, akagari ka Karambo, Akarere ka Kicukiro.
Muri ibyo biganiro, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yibanda k’ukuntu amacakubiri yavutse mu Rwanda, akazanwa n’abakoloni, nyuma repubulika ya mbere n’iya kabiri ikayashimangira, ndetse ikanayacengeza mu rubyiruko, ari byo byaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwo rubyiruko rusobanurirwa kandi ukuntu jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa, rukanibutswa ko rugomba kwirinda amacakubiri rukanarwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Runibutswa kandi ko ubu u Rwanda rufite amategeko ahana iyo ngengabitekerezo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urwo rubyiruko rwishimira ibyo biganiro kuko abenshi baba batazi ayo mateka. Bifuza ko bajya bayigishwa kenshi kuko bibafasha kwirinda icyo cyose cyababibamo amacakubiri. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasanga ibi biganiro ari ingirakamaro kuko bituma urubyiruko rusobanukirwa rukanamenya akamaro ko kwibuka kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


