CNLG irashima kuba Loni yamaganye amagambo apfobya jenoside yatangajwe na CNDD-FDD

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amagambo apfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aherutse gutangazwa n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, akaza kwamaganwa n’Umuryango w’Abibumbye, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside nayo yayamaganye yivuye inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba Umuryango w’Abibumbye wafashe intambwe ya mbere yo gutangaza aho uhagaze kuri iri tangazo ry’u Burundi n’ibinyoma bivugwamo, ari ibyo gushima.

bizi-4

Dr Bizimana yavuze ko kuri uyu wa kane, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya Jenoside ryasohoye itangazo ryamagana ibikubiye mu itangazo rya CNDD, ndetse iryo tangazo rigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe idashobora kugibwaho impaka, ntawe ushobora kuyihakana.

Umujyanama wa Loni mu gukumira Jenoside, Adama Dieng, asanga amagambo ateye ubwoba yavugiwe i Bujumbura n’umuyobozi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ashobora guteza imvururu mbi cyane.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu mvugo ye Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Pascal Nyabenda wari na Perezida wa CNDD-FDD akaba yaravuze ko Jenoside ivugwa mu Rwanda ari ibihimbano by’imiryango mpuzamahanga.

nyabnda-2
Pascal Nyabenda uherutse kuvanwa ku buyobozi bwa CNDD-FDD

Ku ruhande rwe ariko, Adama Dieng avuga ko imvugo nk’iyi ishobora gufatwa nko guhakana Jenoside, yongeraho ko ishobora no guteza umwuka mubi mu Burundi no hanze yabwo.

Ibyo byemezo bya LONI byo kwamagana ibyatangajwe n’u Burundi, Dr Bizimana avuga ko kuri we yumva bihagije.

adamadieng

Yavuze ko kuba umuryango w’abibumbye wateye intambwe yo kwandika ukitandukanya n’iryo tangazo abona ari intambwe nziza ikwiye gushyigikirwa.

Ibibazo byugarije u Burundi bikaba bikomeje no kugira ingaruka ku bihugu bituranye byatangiye mu mwaka ushize wa 2015 muri mata nyuma y’aho perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu abatavuga rumwe nawe bavuga ko atari ayikwiye hakurikijwe itegeko nshinga. Imvururu zakurikiyeho bivugwa ko zimaze guhitana Abarundi basaga 500 mu gihe ibihumbi bisaga 250 nabyo byahunze igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *