CNLG na Kaminuza ya Pennsylvania mu bufatanye mu kubungabunga ibimenyetso bya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Imwe mu nzira zo kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukubungabunga ibimenyetso byerekana ukuntu yakozwe. Ibi kandi bizanafasha mu kwereka abazavuka nyuma ibibi by’iyi jenoside.

Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ku ntambwe ya mbere ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi byo mu rwibutso rwa Nyamata bibungabungwe ku buryo burambye.

e400c8159b

Umwe mu mpuguke zo muri iyo kaminuza, Randall Mason yaje muri CNLG kureba aho amahugurwa itsinda rye ryatanze mu mpera z’ukwezi kwa gatanu no mu ntango z’ukwa gatandatu ageze ashyirwa mu bikorwa. Ku wa gatatu tariki ya 10/8/2016 yabonanye n’abakozi ba CNLG bagera kw’icumi, harimo abashinzwe inzibutso n’impuguke mu byo kubungabunga ibimenyetso n’ubuhamya.

Randall Mason arifuza ko umwe umwe mu bahuguwe avuga aho ageze mu gushyira mu bikorwa ibyavuye mu mahugurwa y’ubushize, noneho bakagenda bungurana ibitekerezo. Bazanarebera hamwe ibikoresho bikenewe kugira ngo ako kazi gakomeze kugenda neza. Arifuza kandi ko yagira inama CNLG ku gikorwa cyo kwandikisha inzibutso mu murage w’isi wa UNESCO kuko itsinda rye ribifitemo inararibonye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu bimenyetso bizabungabungwa mu rwibutso rwa Nyamata, harimo imyenda ndetse n’ibikoresho abantu bari bafite.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *