Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ‘ n’ Ikigo cy’Abayahudi gifite inshingano y’ububiko, Ubushakashatsi no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi (Mémorial de la Shoah) barashaka kugira ubufatanye kugira ngo iki kigo cyungure CNLG ubumenyi mu kubika ibimenyetso no gushyira amateka mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi ni ibyibanzweho mu biganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène yagiranye na Bruno Boyer ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri Mémorial de la Shoah. Ibiganiro byabereye ku cyicaro cya CNLG kuwa 17 Nzeri 2018.
Nyuma y’ibyo biganiro, Boyer yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata n’urwa Ntarama mu Karere ka Bugesera kugira ngo arusheho gusobanukirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kureba uburyo CNLG isigasira amateka habungabungwa ibimenyetso.
Yasobanuriwe uburyo ibimenyetso bya Jenoside bibungabungwa muri izi nzibutso zombi ndetse no muzindi zose, by’umwihariko imyenda yari yambawe n’abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata irimo gutunganywa no kubikwa ku buryo burambye.
Yagaragaje ko ababajwe n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorannwe ubugome kuko mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Nyamata yavuze ko bigoye kwandikauko yiyumva.


