Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yamaganye inkuru iheruka gutambuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga ishinja Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ibyaha by’intambara.
Ni inkuru yanditswe n’abanyamakuru Judi Rever na Benedict Moran mu mpera z’ukwezi gushize, itambuka mu binyamakuru bikomeye mu gihugu cy’Ubwongereza nka The Guardian na The Mail.
Abashinje Umukuru w’Igihugu uruhare mu byaha by’intambara, bavuga ko bahishuriwe uruhare rwe n’abahoze ari abasirikare mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo gushwana na Leta y’u Rwanda bagahitamo kujya ishyanga.
Mu byaha iyo nkuru ishinja abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda harimo kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ry’uwari Perezida w’u Rwanda, JuvĂ©nal Habyarimana, iyicwa ry’abasivile b’abahutu mu bice bitandukanye by’igihugu n’uruhare rw’abakomando ba FPR-Inkotanyi mu guha imyitozo Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu itangazo CNLG yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Dr Bizimana Jean Damascène, yamaganye ibikubiye muri iriya nkuru, igaragaza ko bishingiye ku nkuru zipfundikanyijemo ibinyoma.
Itangazo rivuga ko “Inkuru za Judi Rever na Benedict Moran zatangajwe muri The Continent yo ku wa 28 Ugushyingo 2020 no muri Mail & Guardian yo ku wa 30 Ugushyingo 2020, ni ibinyoma bishaje kandi bidafite ishingiro.’’
CNLG ivuga ko iriya nkuru yubakiye ku buhamya bw’abantu bamwe biganjemo abahoze mu ngabo zatsinzwe nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikomeza iti “Izi nkuru z’incurano zakunze kwifashishwa n’abashaka kugaragaza ko Jenoside itabaye ndetse ko yakozwe n’Abatutsi na FPR. Abahanga mu by’amategeko, abarimu muri za kaminuza n’abasesenguzi bubashywe ku rwego mpuzamahanga bakunze kugaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite.’’
CNLG ivuga ko ibyakozwe na Judi Rever na Moran ari ibintu basanzwe bakora, bifashishije abatangabuhamya batagaragazwa amazina, nyamara bavuga ibitarabayeho.
Mu batangabuhamya bagaragara muri iriya nkuru harimo uwitwa Christophe utaratangajwe andi mazina kubera ikiswe ‘impamvu z’umutekano we.’
Bizimana yunzemo ati: “Inyandiko za Judi Rever zigize ubuhakanyi bukomeye no gupfobya Jenoside. Izi nkuru zatangajwe muri Mail & Guardian zongeye gutoneka ibikomere zitwaje ngo ibimenyetso bitahawe agaciro. Bahaye urubuga abashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije gusubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere abanyarwanda bagezeho bubaka igihugu kibereye bose.”
CNLG igaragaza ko Judi Rever asanzwe azwiho guhanagura ibyaha ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akabyegeka ku ngabo za RPA zayihagaritse.
Ni imyitwarire yigeze kwamaganwa n’abandi bashakashatsi mpuzamahanga bagera kuri 60, bavuga ko bifite ikindi kibyihishe inyuma.



2 Responses
CNLG yamaganye inkuru ishinja abarimo Perezida Kagame ibyaha by’intambara
Ukuri kuzatsinda kandi uzarama azabona byinshi.
CNLG yamaganye inkuru ishinja abarimo Perezida Kagame ibyaha by’intambara
Ukuri kuzatsinda kandi uzarama azabona byinshi.