CNLG yatangije igikorwa cyo gusobanurira abaturage akamaro k’inzibutso

Sangiza iyi nkuru

Icyo gikorwa cyatangiriye ku rwibutso rwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi tariki ya 9/8/2016. Ni mu rwego rwo gukomeza umushinga wo kwandikisha inzibutso za Nyamata, Bisesero, Murambi na Gisozi mu Murage w’Isi wa UNESCO.

Mu nama Komisiyo igirana n’abaturage baturiye izo nzibutso, hanatumirwa kandi abashinzwe umuco n’ibikorwa remezo mu turere izo nzibutso zirimo, abahagarariye inzego z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzego z’umutekano ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu micungire n’ibungabungwa ry’izo nzibutso.

unesco1

Mu by’ingenzi biganirwaho, harimo kumenyesha abaturage impamvu Leta yatekereje kwandikisha aho hantu urwibutso ruri mu Murage w’isi wa UNESCO, kubibutsa ko urwibutso rufite akamaro mu kubumbatira amateka no gukumira jenoside. Harimo kandi no kumenyesha abaturage ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere cyibasiye inyokomuntu, ibi bigatuma amahanga agomba gufasha u Rwanda gucunga no kubungabunga ibimenyetso bya jenoside harimo n’inzibutso.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irashaka kandi kumenyesha abaturage uruhare rwabo mu gucunga inzibutso, haba k’umutekano no kw’isuku ndetse no kwakira neza abaza kuzisura. Abaturage bamenyeshwa kandi imbibe z’inzibutso kugira ngo bagire uruhare mu kuzibumbatira.

Nyuma ya Bisesero, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside irateganya gusura inzibutso za Gisozi, Murambi na Nyamata nk’uko urubuga rw’iyi komisiyo dukesha iyi nkuru rusoza ruvuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *