Col Gaddafi yishwe urw’agashinyaguro, Ese abaperezida ba Afurika yafashije bo bamwituye iki?

Sangiza iyi nkuru

Iyo usubije amaso inyuma, ukareba amateka ya Afurika mu ntambara zayo zo kwigobotora ba mpatsibihugu ndetse no kuvanaho ingoma z’Abanyagitugu, usanga Perezida Gaddafi wishwe yitwa umunyagitugu hari ubwoko bw’Imana bwinshi yagiye arokora.
Iyicwa rya Kadhafi ryateye benshi agahinda, ni nabwo abaturage ba Libya babonye akamaro yari abafitiye mu gihe yishwe ashinjwa kuyoboza igitugu no kugundira ubutegetsi, ariko na none wasubiza amaso inyuma ugasanga n’ibihugu bya Afurika byabaye aka babafana bareba ibintu bipfa mu kibuga ntacyo bakora.
Perezida Gaddafi ni umwe mu bafashije Nelson Mandela kwigobotora ngoma Nzungu mu 1994 afata ubutegetsi akunzwe n’abaturage be, yitwa intwali ya Afurika. Ibi yabyitwaga ku rundi ruhande abazungu bahekenya amenyo kuko yari abavanye amata mu kanwa.
Ubwo Mandela yari amaze gufata ubutegetsi mu 1994, abaye umwirabura wa mbere wari uyoboye Afurika y’Epfo, yahise anavanaho igitutu Afurika y’Epfo yashyirwagaho n’ibihugu by’Iburayi na Amerika harimo na Perezida Bill Clinton.
Mandela2
Uretse kumutiza umurindi akabasha no kunesha ngoma nzungu, Kadhafi yari anamaze gufasha Mandela mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri uwo mwaka yabayemo perezida(1994).
Mu ijambo Mandela yavuze, yagize ati : “Abababajwe n’umubano wanjye na Perezida Kadhafi bazasimbuke birohe mu rwogero [Ashaka nko kubabwira ngo nibababara baziyahure]”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umubano wa Mandela na Kadhafi wagejeje Afurika kuri byinshi, birimo no kubasha kwigobotora ibihugu byayikoroneje byashakaga gukomeza kuyivogera byitwaje iterambere biyirusha.
N’ubwo Perezida Kadhafi yakoze ikosa ryo gutiza amaboko umunyagitugu Idi Amin Dada ubwo Museveni n’ingabo ze zamurwanyaga, Museveni ntabura gushima ubutwari bwe [Gaddafi] kuri Afurika yose muri rusange.
“Muammar Gaddafi wenda utitaye kuri amwe mu mafuti ye, yarigengaga ndetse akanaharanira ubwigenge bw’ibindi bihugu” ibi ni ibyatangajwe na Museveni, nk’uko BBC ibitangaza.
Museveni yarongeye agira ati: “Ukwigenga kwa Kadhafi byagiye bigira ingaruka nziza kuri Libya ubwayo, kuri Afurika yose muri rusange ndetse no ku isi yose”.
Nyuma y’urupfu rwa Kadhafi nibwo Perezida Museveni yagize icyo atangaza ashaka kugaragaza ko Kadhafi yatereranwe cyane. Museveni yatangaje ko iyo ingabo za Afurika zishyira hamwe Kadhafi atari kwicwa urwo yishwe.
Kadhafi yafashije benshi ubwo babaga ari inyeshyamba ariko bashaka gufata igihugu, BBC itangaza ko yafashije inyeshyamba muri Liberia ndetse na Sierra Leonne,…
Abaturage ba Libya bishimiye urupfu rwa Col Kadhafi
Ubwo byari bitangajwe ko Kadhafi yishwe, habaye ibirori mu mpande zose za Libya, aho abayobozi b’inteko y’igihugu y’agateganyo, bari bamaze kuvuga ko Muammar Kadhafi yishwe kandi ko n’ibyegera bye byatawe muri yombi cyangwa nabo bishwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abayobozi b’inteko y’igihugu y’agateganyo ya Libya, bavuze ko Moammar Kadafi yiciwe mu mirwano yo kwigarurira umujyi wa Sirte avukamo. Minisitiri w’Intebe w’akanama k’inzibacyuho ka Libya, Mahmoud Jibril niwe wemeje urupfu rwa Kadhafi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Tripoli.
Bwana Jibril yavuze ko Abanyalibya bategereje icyo yise “umunsi w’amateka”. Yavuze ko ipereza ku rupfu rwa Kadhafi n’uwamwishe ririmo gukorwa.
Yagize ati: “Amashusho ya video yerekanye ibyakorewe umurambo wa Kadhafi uri ku butaka kandi usa nk’aho nta myenda iriho, yagaragaye ejo ku manywa ku wa kane”.
Nyuma y’aho za televisiyo z’icyarabu zerekanye ishusho isa n’iya Kadhafi akimara gufatwa akiri muzima kandi ashyamiranye n’abari bamuri iruhande.
Ayo mashusho yakwiriye hose yerekanaga ko Kadhafi yishwe ababajwe nyuma yo gufatwa, aho kugirango ahabwe ubutabera aryozwe ibyo yashinjwaga.
Abayobozi b’ako kanama k’inzibacyuho bavuze ko ifatwa ry’umujyi wa Sirte rizatuma haba amatora, Guverinema nshya n’itegeko Nshinga rishya, mu gihugu cyayobowe n’umuntu umwe rukumbi mu myaka irenga 40.
Aba bayobozi bavugaga kandi ko ifatwa ry’umujyi wa Sirte, Kadhafi avukamo, ari intsinzi kuko itumye abaturage bari mu Burengerazuba bahuzwa n’abo mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ese intsinzi bishimiraga yabyaye amata cyangwa amaraso?
Kadhafi akimara gupfa hakurikiyeho umunezero, abaturage baririmba “turagikize” ariko ibyo baririmbaga ntibyamaze kabiri kuko amaraso ye yarabakurikiranye, n’ubu bakaba bamwifuza kandi bitashoboka.
Abaturage ba Libya bakomeje gutangaza ko ubuzima babayemo busharira mu gihe bari babayeho mu buzima bushamaje ku bwa Col Kadhafi.
Faà¯za al-Naas, umwe mu baturage bo muri Libya, aganira na Jeune Afrique yagize ati: “Ku bwa Kadhafi, ubuzima bwacu bwari bwiza cyane”, ibi yabivuganaga agahinda k’abana b’igihugu bishwe bahanganye n’inyeshyamba zashakaga ubuzima bwa Kadhafi wishwe ku wa 20 Ukwakira 2011.
Nyuma y’urupfu rwa Kadhafi wari umaze imyaka 42 ayobora Libya, aba baturage bavuga ko aribwo batangiye kubura umuriro w’amashyanyarazi kandi barawuhabwaga ku buntu kandi ntube wanabura, gutonda imirongo kuri za banki kandi bari bifitiye banki yabo bwite,…
Ibintu 10 Libya izahora yibukira kuri Kadhafi:
Gaddafi yishwe urw’agashinyaguro mu gihe yafatwaga nk’intwari ya Afurika, yicwanwe n’abahungu be. urupfu rwa Gaddafi n’umuryango we rushinjwa Nicolas Sarkozy Perezida w’u Bufaransa ko ari we ushobora kuba arwihishe inyuma, Gusa na none abashinjwa kumutererana nabo ni benshi dore ko nawe yagiye abatiza amaboko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *