Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama 2015, nibwo umurambo wa Col Jean Bikomagu wahoze ari umugaba mukuru wingabo z’u Burundi washyinguwe mu gihe abamurashe batari bamenyekana.
Ibyo birori bikaba byabanjirijwe na misa yabereye kuri Cathedrale Regina Mundi, Iyo misa yari yitabiriwe n’abo mu muryango we,inshuti n’abandi.

Umupadiri wasomye iyo misa akaba yagiye agaruka ku butwari bwaranze Jean Bikomagu mu ngabo z’u Burundi ndetse no mu buzima busanzwe.
Ubwo yamaraga gusomerwa misa, umurambo wa Col Bikomagu wajyanwe gushyingurwa mu irimbi rya Mpanda , ibyo birori bikaba byari birindiwe umutekano cyane n’inzego za polisi.
Ku wa 15 Kanama 2015, nibwo Colonel Jean Bikomagu yarasiwe iwe n’abantu batazwi ubwo yari avuye gusenga ari kumwe n’umwana we muto w’umukobwa nawe wakomerekejwe n’amasasu ariko Imana ikinga ukuboko ntiyapfa.

Ishyingurwa rya Gen Jean Bikomagu ribaye nyuma y’umunsi umwe nabwo hashyinguwe Gen Adolphe Nshimiyimana wari ushinzwe urwego rw’iperereza by’umwihariko akaba yari ashinzwe n’umutekano wihariye wa perezida Nkurunziza.
Col Jean Bikomagu yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi mu mwaka w’1993-2006, Bikomagu ni umwe mu bantu bagiye bashyirwa mu majwi cyane ko batumvikanaga na Perezida Melchior Ndadaye wishwe mu 1993, by’umwihariko akaba ari ku rutonde rw’abashinjwaga kumuhitana bagomba kuzakurikiranwa n’inkiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


