Col Joseph Rutabana yatangiye imirimo nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Kuva ejo ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe, Col Joseph Rutabana yatangiye imirimo nka Ambasaderi mushya uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Uganda.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yatangaje ko Col Rutitana yashyikirije Minisitiri Sam Kutesa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Uganda.

Iyi Minisiteri yagize iti: “Uyu munsi mu gitondo, Hon Sam K Kutesa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yakiriye impapuro zemerera Joseph Rutatina kuba Ambasaderi mushya wa Repubulika y’u Rwanda muri Uganda.”

Col Rutatina na Minisitiri Sam Kutesa “Bagaragaje icyifuzo n’ubushake bwo gushimangira umubano w’u Rwanda na Uganda”, nk’uko iriya Minisiteri yakomeje ibitangaza.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Inama y’Abaminisitiri yagize Col Rutabana Joseph Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda asimbuye Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage wari umaze imyaka 11 ari ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ambasaderi Rutabana yari asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.

Rutabana yatangiye imirimo nk’uhagarariye u Rwanda muri Uganda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka igera kuri ine warajemo igitotsi kubera ibirego impande zombi zishinjanya, ku buryo byagize ingaruka ku nyungu zitandukanye z’ibihugu byombi.

U Rwanda rushinja Uganda gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, bahabwa rugari muri icyo gihugu n’ububasha bwo kugirira nabi abanyarwanda badashyigikiye ibyo bikorwa.

Muri Kanama 2019 ku buhuza bwa Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije kubyutsa umubano no guhosha ibibazo byari bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibyatumye muri Kamena na Nyakanga 2020, Uganda itangira koherereza u Rwanda bamwe mu baturage barwo bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu mugambi wo gukomeza guhosha ibibazo bihari.

Ambasaderi Rutabana yatanze isezerano ry’uko mu gihe cye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Yasezeranyije ko azakomeza umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bukungu na Politiki.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *