Col. Jules Ndihokubwayo yihakanye umutwe wa gisirikare Gen.Niyombare abereye umuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe byatangazwaga Col. Jules Ndihokubwayo yaba ari mu mutwe wa gisirikare FOREBU( Forces républicaines burundaises ) w’abarwanya Leta ya Nkurunziza, yahakanye aya makuru yivuye inyuma ko ntaho ahuriye nawo.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo y’igihugu rtnb, Colonel Jules Ndihokubwayo yavuze ko ntaho ahuriye n’uwo mutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi buriho, ko uwo mutwe awumva nk’uko abandi bawumva, ko akiri umusirikare wemewe w’u Burundi.
Col. Jules Ndihokubwayo ahamya ko agendera ku mahame n’amategeko agenga igisirikare cy’u Burundi, ndetse ko ubu ari mu butumwa bwa Loni muri Somalia bwo gufasha abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa muri icyo gihugu bwo kugarura amahoro.
Yakomeje avuga ko yaharabitswe ko ari muri FOREBU umutwe atazi, Col. Jules ahamya ko benshi mu bamenyesheje ko bari muri uwo mutwe babanye ku rugamba, rero ko bazi icyo ashoboye bakabona ko kumugira hafi yabo byabafasha kugira icyo bageraho.
Ku wa 21 Mutarama 2016, nibwo umutwe FOREBU washyizeho abayobozi bawo batandukanye barimo Gen Godefroid Niyombare wagizwe umugaba mukuru w’izo nyeshyamba.

niyombare
Gen Godefroid Niyombare

Nyuma y’aho Gen Godefroid Niyombare atangarije ko yahiritse ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kuwa 13 Gicurasi 2015, nyuma bikamupfubana nabo bari bahuje umugambi, uyu mugabo yaburiwe irengero ndetse ntajya anavuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *