Col. Muhawe Faustin wari umuyobozi w’inyeshyamba ( FDDH)/Nyatura yashyize intwaro hasi yishyikiriza igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yishyikirije igisirikare cya Leta mu gace ka Masisi, hamwe n’abarwanyi be basaga 60 n’imbunda zibarirwa muri 12.
Umuyobozi w’ingabo mu gace ka Masisi, Major Ndjike Kaiko Guillaume, aganira n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019, yavuze ko uyu muyobozi w’inyeshyamba yafashe icyemezo cyo kuva mu ishyamba, biturutse ku busabe bwa Perezida Felix Tshisekedi wasabye inyeshyamba zose gushyira intwaro hasi.
Uyu mukoloneri yagize ati “Njyewe Col. Muhawe Faustin, nshyize intwaro zose ndetse n’abarwanyi banjye mu maboko y’igisirikare cya FARDC, ku bw’icyo gikorwa, nshyize mu bikorwa ibyasabwe n’umukuru w’igihugu wadusabye gushyira intwaro hasi tukaza gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyacu”.
Izi nyeshyamba zishyize intwaro hasi zikurikira izindi zari ziyobowe na Kavumbi Sibomana washyize intwaro hasi yishyikiriza Leta hamwe n’abarwanyi yari ayobowe 222. Bose bavuga ko icyo barwaniraga bita Demokarasi bakibonye nyuma y’itorwa rya Tshisekedi.


