Col Charles Sematama uherutse gutoroka igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yemeje ko yihuje na mugenzi we Col Michel Rukunda (Makanika) bakomoka mu bwoko bumwe bwâAbanyamulenge, bakaba bagamije kurinda abaturage kuko ngo ântacyo Leta ikoraâ.
Col Sematama aherutse kubitangariza radiyo BBC, ubwo umunyamakuru yamubazaga niba koko yarihuje na mugenzi we nkâuko byavugwaga.
Yamusubuje ati: âYego, ni we turi kumwe.â Abajijwe intego bafite ati: âNi intego yo kwirwanaho, twaje kwiyunga nâabaturage muri izi ntambara bahura nazo zo kwirwanaho, ntabwo ari ugutera Leta ahubwo ni ukwirwanaho ku bitero biri kwica abaturage. Ibyo ni byo turwana.â
BBC yabajije Col. Sematama niba igisirikare cya RDC kizamuhana, avuga ati: âNtacyo bimbwiye. Ubundi se icyaha kiruta guta ababyeyi bari mu ngorane, ababyeyi bari gupfa ukabatererana uri umusirikare nyine, urumva icyo cyaha cyo cyahanwa nâiki? Nacyo ni icyaha gikomeye, guta ababyeyi bakaguma gupfa kandi witwa ngo uri umusirikare, uri muri Leta, icyo cyaha ntabwo gikomeye, icyaha ni uguta abaturage.â

Col. Sematama wiyunze na Col. Makanika
Iyi radiyo yabajije Col. Sematama niba we na Col. Makanika bazashobora kurinda abaturage nkâuko babivuga, agira ati: âCyane tuzabakingira, nâubundi bari hano, hari abo nasanze hano batujijwe bafite amahoro ubu ngubu muri ino minsi, tuzafatikanya nyine kubakingira nta kibazo.â
Mu mpera za Gashyantare 2021 ni bwo byamenyekanye ko Col Sematama yatorotse igisirikare cya RDC, aho yari Komanda wa Regima 3411 ikorera muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu yâAmajyaruguru.
Inkuru irambuye ku itoroka rya Col. Sematama http://www.bwiza.com/?Col-Charles-Sematama-yatorotse-igisirikare-cya-RDC
Yakurikiye Col Makanika watorotse igisirikare cya RDC mu mpera zâumwaka wâ2019, na we wemereye itangazamakuru ko agiye kurinda umutekano wâabaturage bakomeje kwicwa, Leta irebera.

Col. Makanika yatorotse igisirikare cya RDC mu 2019
Aba basirikare bakomeje kuva mu ngabo za Leta ya RDC mu gihe abagize ubwoko bwâAbanyamulenge buri muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu yâAmajyepfo batakamba bavuga ko bakomeje kwicwa, gusahurwa no kuvanwa mu byabo nâabarwanyi bâimitwe ya Mai Mai.
Kurikira ibiganiro nâamavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Col. Sematama yemeje ko yihuje na Col. Makanika
solidarite positive ou negative?
Col. Sematama yemeje ko yihuje na Col. Makanika
solidarite positive ou negative?