Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane, rwakatiye igifungo cy’umwaka umwe Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu, nyuma yo kongera kumuhamya icyaha cy’ubujura.
Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura bwa terefoni.
Ni icyemezo Col Byabagamba yajuririye, asaba hakwiye kugaragazwa umuntu yibye terefoni yashinjwaga kwiba.
Kuri uyu wa Kane ubwo hasomwaga umwanzuro w’ubujurire, Ubushinjacyaha bwari mu biro byabwo, Byabagamba we ari ari aho asanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe.
Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yasomye imyanzuro y’urubanza.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Col Tom Byabagamba bufite ishingiro kuri bimwe.
Yasobanuye ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Ugushyingo 2020 ruhinduka gusa ku gihano yari yahawe cyo gufungwa imyaka itatu, kigabanukaho imyaka ibiri.
Igifungo cy’umwaka umwe Col Tom Byabagamba yahawe cyiyongera ku cy’imyaka 15 yahawe muri 2019, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gushaka guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.


