Col Tom Byabagamba yahamijwe icyaha cy’ubujura bwa Terefoni

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri, rwakatiye Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu gufungwa imyaka itatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubujura.

Mu iburanisha ryari ryabaye ku wa 13 Ugushyingo, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ku cyaha cy’ubujura bwa terefoni yakekwagaho.

Uregwa yari yireguye avuga ko kiriya cyaha ari igihimbano ngo kuko “atari umuntu wakwiba utuntu tw’amafuti nka turiya.”’

Ubwo yari amaze kwiregura, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ijambo rya nyuma kuri uru rubanza, busaba Urukiko kumuhamya iki cyaha rukamukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Me Paul Ntare wunganiraga Col Tom yagaragaje imbogamizi zo kuba Umushinjacyaha wasabiye ibihano umukiriya we atari we watangiye urubanza bityo ko ngo atanafite ububasha bwo kumusabira ibihano.

Uyu munyamategeko kandi yavuze ko umwanzuro w’Ubushinjacyaha bwawushyize muri system ku munsi w’iburanisha, kandi ubusanzwe imyanzuro nk’iriya itangwa mbere y’iburanisha.

Me Gakunzi Valelie na we wunganira Byabagamba yagarutse ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha ko umukiliya wabo yibye iriya Telephone ngo azayikoreshe mu bikorwa byo gutoroka, agaragaza ko “Nta muntu n’umwe wigeze utoroka iriya gereza ya Gisirikare kubera gutunga Telephone.”

Uyu munyamategeko yari yasabye urukiko ko igihe ruzaba rwiherereye ruri gufata umwanzuro, rwazagendera ku mategeko agenga ibimenyetso byo mu nkiko n’itangwa ryabyo.

Yavuze ko ubundi iyo umuntu aregwa gutwara ikintu cy’undi hagomba kuba hari nyiracyo “Kandi kugeza uyu munsi nta muntu uravuga ko yabuzwe Telephone ye uwo ari we wese ndetse nta n’ikirego cyakiriwe n’urwego urwo ari rwo rwose ko hari uwibwe Telephone.”

Icyo gihe yabwiye urukiko ko Terefoni ubushinjacyaha bwavugaga ko Byabagamba yafatanwe nta bimenyetso by’uko yibwe.

Mu isoma ry’umwanzuro w’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwagarutse ku byaranze uru rubanza ruvuga ko Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Tom Byabagamba gufungwa imyaka itatu kuko iki cyaha cy’ubujura yagikoze afunze bityo ko ari impamvu nkomezacyaha.

Umucamanza yavuze ko iyo hari impamvu nkomezacyaha, igihano gishobora kwikuba kabiri bityo ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bifite ishingiro, yemeza ko uregwa ahamwa n’iki cyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Imyaka itatu y’igifungo Col Tom Byabagamba yakatiwe, yiyongera kuri 15 yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwanamwambuye impeta zose za gisirikare, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gusuzugura ibendera ry’igihugu, kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho.

Yahamijwe kandi gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *