Colonel Kazarama yiyongereye mu bo RDC ishobora gukatira urwo gupfa

Sangiza iyi nkuru

Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23, yiyongereye mu bantu Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irega ibyaha birimo iby’intambara n’ubugambanyi.

Ni urubanza Kinshasa iregamo abayobozi n’abasirikare bo mu ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23.

Abaregwa barangajwe imbere na Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa ririya huriro, Bertrand Bisimwa umwungirije, Lawrence Kanyuka urivugira, Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, Gen Byamungu Bernard umwungirije na Lt Col Willy Ngoma ukivugira.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga ni bwo Colonel Vianney Kazarama yashyizwe ku rutonde rw’abari kuburanishwa n’ubutabera bwa gisirikare bwa RDC, bituma abo bukurikiranye baba 26.

Kazarama yashyizwe kuri uru rutonde nyuma y’amasaha make hasotse amafoto amugaragaza ari kumwe n’abarimo Willy Ngoma, nyuma y’igihe gito yongeye gusubira muri M23.

We na bagenzi be baregwa gukorera mu burasirazuba bwa RDC ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe ndetse n’ubugambanyi.

Ni ibyaha bishobora gutuma bahanishwa ibihano bishobora kugera ku gukatirwa igihano cy’urupfu, mu gihe baba babihamijwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *