Conakry: Perezida Paul Kagame yatashye ikiraro cyamwitiriwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitiriwe ikiraro (iteme) cya Kagbelen giheruka kuzura i Conakry mu murwa mukuru wa Guinée, nyuma yo kugitaha.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro iri teme ari kumwe na mugenzi we Colonel Mamadi Doumbouya uyoboye Guinée-Conakry mu buryo bw’inzibacyuho.

Ni Perezida Kagame uri muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika kuva kuri uyu wa Mbere, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira ubucuti hagati ya Guinée n’u Rwanda.

Perezida Kagame akigera muri Guinée yavuze ko yari amaze igihe yifuza kuzasura abaturage b’iki gihugu.

Ati: “Najyaga ntekereza kuza kubasura no gusura igihugu cyanyu, ntibyankundira ariko ubu nishimiye ko nahageze. Nizeye ko ibiganiro biragenda neza kandi nishimiye kuzana u Rwanda muri Guinée, nkaba nshaka gusubira mu Rwanda njyanye Guinée.”

Mugenzi we Colonel Doumbouya yamushimiye ku bwo gusura igihugu cye, avuga ko “ni icyubahiro gikomeye kuri twe kubakira muri Guinée”.

Imirimo yo kubaka ikiraro Perezida Paul Kagame yitiriwe yatangiye muri Mata 2021.

Iki kiraro gihuza Umujyi wa Conakry n’igice gisigaye cya Guinée gifite uburebure bwa metero 117 ndetse kikaba gifite ibisate bibiri by’imihanda ibiri ikinyura hejuru.

Abandi bayobozi bitabiriye umuhango wo kugitaha barimo Minisitiri w’Intebe wa Guinée, Bernard Goumou, uw’itumanaho Ousmane Gaoual Diallo, El Hadj Gando Barry w’ibikorwa remezo cyo kimwe na Mory Condé w’ubutegetsi bw’igihugu.

Hari kandi Guverineri w’Umujyi wa Conakry, uw’Umujyi wa Kindia cyo kimwe na ba Perefe b’intara za Dubréka na Coyah n’abandi bayobozi benshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *