Congo-Brazaville: Abanyarwanda ibihumbi umunani nta byangombwa by’ u Rwanda bashaka, ntibahabwa ibya Congo

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda ibihumbi umunani baba muri Repubulika ya Congo (Brazaville) bavuga ko kugeza ubu nta mugambi wo gutaha bafite mu gihe banze gufata ibyangombwa by’ u Rwanda ndetse igihugu kibacumbikiye nacyo kikaba kitabaha ibyangombwa.

Abo banyarwanda biganjemo abahunze mu 1994, nta byangombwa by’u Rwanda bashaka, nta bya Congo bahabwa, kandi ntibagishobora kwitwa impunzi kuva icyemezo cy’ubuhunzi kuri benshi mu Banyarwanda cyavanwaho na ONU mu 2017.

Aloys Bayingana ubahagarariye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko benshi muri bo banze gufata pasiporo y’u Rwanda “kuko ari umutego”. Ntiyasobanuye impamvu bahisemo kubyita gutyo, bityo bakabyanga.

Gusa yagize ati: “Iyo umaze kubona pasiporo umutekano wawe ucungwa n’igihugu cyawe, ubwo ni ukuvuga ko ni igihugu cy’u Rwanda, ubwo ni ambasade, ni ukuvuga ko igihugu cyatwakiriye kitaba kikidufiteho uburenganzira. Abantu barabitinye basanga ari imitego.”

Yakomeje agira ati “Kuva gushishikariza abantu gutaha byatangira muri 2013 kugeza 2017 hari hamaze gutaha abantu 11. Abemerewe kugumana ubuhunzi bagera kuri 804 abandi 8,460 barabangiye nta byangombwa bafite imyaka itanu irashize. Abemeye gufata pasiporo y’u Rwanda babaye icyenda gusa.”

Bayingana we yabwiye BBC ati: “Niba barabasabye gutaha bakanga ni uko buri muntu afite impamvu ze ku giti cye, ntabwo navuga ko ari impamvu rusange.”

Bayingana avuga ko n’ubwo nta byangombwa bafite muri Congo ariko “barareka tukikorera tukirwanaho”, ariko ko bidakuyeho ko bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima kubera kutagira ibyangombwa.

Leta y’u Rwanda yafunguye imiryango ku Banyarwanda batahuka, ishami rya ONU ryita ku mpunzi ryaje gufata umwanzuro ukuraho ubuhunzi kuri benshi rivuga ko “nta mpamvu ifatika” benshi mu bahunze cyera bagifite yatuma badahunguka.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Congo-Brazaville: Abanyarwanda ibihumbi umunani nta byangombwa by’ u Rwanda bashaka, ntibahabwa ibya Congo
    Nibyo pe ntampamvu yogutashya abantu batabishaka kuko harimo imitengo nubugambanyi bwa leta yu Rwanda ifete umugambi wogukenesha abantu bimpunzi

  2. Congo-Brazaville: Abanyarwanda ibihumbi umunani nta byangombwa by’ u Rwanda bashaka, ntibahabwa ibya Congo
    Nibyo pe ntampamvu yogutashya abantu batabishaka kuko harimo imitengo nubugambanyi bwa leta yu Rwanda ifete umugambi wogukenesha abantu bimpunzi

  3. Congo-Brazaville: Abanyarwanda ibihumbi umunani nta byangombwa by’ u Rwanda bashaka, ntibahabwa ibya Congo
    Congo Brazzaville nibacyure kugahato kuko abanze gufata ibyagombwa bakaga gutaha harimpamvu .bafite umbwoba bibyo basize bakoze uwanze wese afité icyo atinya kuryozwa .Urwanda rwanone uwarutinya kutaha ariwabo harimo ABA Jenocidaire

  4. Congo-Brazaville: Abanyarwanda ibihumbi umunani nta byangombwa by’ u Rwanda bashaka, ntibahabwa ibya Congo
    Congo Brazzaville nibacyure kugahato kuko abanze gufata ibyagombwa bakaga gutaha harimpamvu .bafite umbwoba bibyo basize bakoze uwanze wese afité icyo atinya kuryozwa .Urwanda rwanone uwarutinya kutaha ariwabo harimo ABA Jenocidaire

  5. Congo-Brazaville: Abanyarwanda ibihumbi umunani nta byangombwa by’ u Rwanda bashaka, ntibahabwa ibya Congo
    ngo kumpamvu ki zituma badataha ubwo nawe urumva abo aribo ubwo nyine nibakomeze bangare babure epfo na ruguru munsi Congo yabirukanye muzajya mu nyanja kandi si kera mube mwiteguye erega na shitani mwakoreye yabakuyeho amaboko ni muhame hamwe rero

  6. Congo-Brazaville: Abanyarwanda ibihumbi umunani nta byangombwa by’ u Rwanda bashaka, ntibahabwa ibya Congo
    ngo kumpamvu ki zituma badataha ubwo nawe urumva abo aribo ubwo nyine nibakomeze bangare babure epfo na ruguru munsi Congo yabirukanye muzajya mu nyanja kandi si kera mube mwiteguye erega na shitani mwakoreye yabakuyeho amaboko ni muhame hamwe rero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *