Congo-Brazza: Uwahoze yungirije umukuru w’urwego rw’ubutasi yapfiriye aho yari afungiye

Sangiza iyi nkuru

Colonel Marcel Ntsourou wahoze yungirije umukuru w’urwgo rw’igihugu rw’ubutasi bita mu gifaransa Conseil National de Sécurité (CNS) muri Congo-Brazaville yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aguye muri gereza yari afungiyemo. Yari yakatiwe mu 2014 igihano cy’imirimo y’agahato ubuzima bwe bwose.

Iyi nkuru iravuga ko uyu mugabo yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ahagana saa tanu nyuma y’indwara yari yamufashe yavuzwe n’uwo bari bafunganye akaba n’umwishywa we, Frank Mbani. Yoherejwe ku bitaro bikuru bya gisirikare rero aza gutangazwa ko yashizemo umwuka nyuma yo kuhagezwa nk’uko itangazo ryavuye ku mushinjacyaha mukuru wa repubulika, André Gakala Oko wahise usaba ko habaho iperereza kuri uru rupfu ryavugaga.

Nyakwigendera Marcel Ntsourou washinjwaga kwigumura ku butegetsi no kubangamira umutekano w’igihugu, yakatiwe muri Nzeri 2014 imirimo y’agahato ubuzima bwe bwose nyuma yo gutabwa muri yombi kuwa 16 Ukuboza 2013, ubwo habaga guhangana gukomeye hagati y’abitwaje ibirwanisho n’ingabo za leta mu murwa mukuru, Brazaville rwagati.

Urukiko rwasanze ahamwa n’ibyaha byo kwigumura, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa abigambiriye no kwifatanya n’abagizi ba nabi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu musirikare wari waratorejwe muri Roumania no mu cyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko yari inshuti y’akadasohoka ya perezida Denis sassou N’Guesso mbere yo kwifatanya n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nubwo yagize uruhare rukomeye kugirango Denis Sassou N’Guesso asubire ku butegetsi mu 1997 ubwo yayoboraga urugamba rwa Pointe Noire, ngo yari yarategereje imyaka hafi 10 kuzamurwa mu ntera agashyirwa ku ipeti rya general ariko araheba. Ibi ngo akaba ari byo byamuteranyije na perezida.

Yaje gukurwaho icyizere rero ubwo ububiko bw’intwaro n’amasasu bwa Mpila bwaturikaga mu gace gatuwe muri Brazaville abantu hafi 300 bakahasiga ubuzima kuwa 04 Werurwe 2012. Mbere yahoo kuwa 03 Werurwe, ngo yari yabanje gufata ijambo ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko atangaza ko impamvu atazamurwa mu ntera ari uko akomoka mu bwoko bw’Aba- téké kandi ko abo mu bwoko bwa Mbochis perezida akomokamo biyemeje gukumira abo mu bwoko bwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *