Minisiteri y’Uburezi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ari “agahinda gakomeye” kumenya urupfu rwa Bonette Élombe, umwalimu w’ishuri ribanza wabaye icyamamare kubera amashusho yashyiraga ku rubuga rwa TikTok, agaragaza umuhate n’urukundo yashyiraga mu myigishirize ye.
Ibinyamakuru byo muri Congo byanditse ko Élombe wigishaga ku ishuri Yolo Sud i Kinshasa yari amaze ibyumweru bicye arwaye mbere y’uko apfa ku wa Mbere.
Élombe yamenyekanye cyane kubera uburyo yashyiraga amashusho ku rubuga rwa TikTok arimo aririmba, akina n’abanyeshuri be, anabaha ikaze mu ishuri. Yagaragarizaga umwete mu myigishirize kandi akoresha imikino n’udukino twafashaga abana kwiga neza amasomo yabo.
Urupfu rwe rwateje agahinda gakomeye mu baturage, cyane cyane abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje amarangamutima yabo yo kumwibuka no kumusabira iruhuko ridashira.


