Corneille Nangaa yatamaje Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yise Perezida Félix Antoine Tshisekedi umubeshyi nyuma yo gutangaza ko nta ruhare Joseph Kabila yigeze agira mu ishyirwaho rye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i New York, Perezida Félix Tshisekedi yemeje ku wa Kabiri, itariki ya 19 Nzeri ko mu matora ya perezida wa 2018 nta masezerano y’uburiganya yabaye igihe cy’amatora ya 2018. Nangaa kuri twitter yagize ati: “Yarabeshye kandi arabizi”.

“Amasezerano ya politiki ariho koko, yabanjirije itangazwa ry’ibyavuye mu matora bya nyuma. Ndi umwe mu bayanditse, ” ibi bikaba byavuzwe n’uwahoze ari perezida wa CENI.

Yakomeje agira ati: “Aya masezerano yashyizweho umukono, imbere y’abatangabuhamya, na Perezida Tshisekedi n’uwamubanjirije Joseph Kabila, Corneille Nangaa yari yegereye, kandi yemejwe n’abakuru b’ibihugu bitatu bya Afurika bamushimiye ko yemereye guhererekanya ubutegetsi kwa mbere nta maraso amenetse muri DRC,”

Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko nk’uko amakuru yizewe abivuga, ibihugu bivugwa ari Afurika y’Epfo, Misiri na Kenya. Ni ku nshuro ya mbere ibijyanye n’iyi ngingo bishyirwa ku mugaragaro n’abitwa ko bagize uruhare muri aya masezerano.

Uruhare rwa Céni rwibajijweho

Kuri iki Cyumweru gishize, Déo Bizibu Balola, umunyamabanga mukuru wungirije w’ishyaka rya perezida, UDPS, yashubije ati: “Ibi ni ubuswa (…) buturutse ku bantu bamenyereye imiyoborere y’ubutegetsi bwa kera.”

Niba hari amasezerano yabaye, kuri Fred Bauma (BAOUMA), umuyobozi nshingwabikorwa wa Ebuteli, ikigo cy’ubushakashatsi cya Congo, yemeza ko yataye agaciro igihe kinini gishize, nyuma y’uko perezida wa Congo ahinduye amakarita muri guverinoma, mu ngabo no mu butabera. Ku bwe ariko, kuba Corneille Nangaa atangaza ko ari we wanditse aya masezerano byerekana ko CENI yarenze ku kutabogama, mu gihe cy’amatora ibyayavuyemo bitavuzweho rumwe n’indorerezi nyinshi.

Ati “Kuba perezida wa Ceni yaragize uruhare mu mishyikirano yo gushyiraho ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko no gushyiraho guverinoma, bituma hibazwa ku ruhare rw’ubwigenge bwa CENI “, akomeza avuga ko ibyo bikwiye gukorwaho iperereza.

Uwahoze ari Perezida wa CENI, wafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ruswa no kubangamira inzira ya demokarasi, biravugwa ko yahungiye mu Bubiligi nyuma yo gutangaza, mu mezi arindwi ashize, ko ari umukandida mu matora ateganijwe ya perezida ataha kandi akaba yarashinze ishyaka rye yise, Action pour la dignité du Congo et de son peuple (ADPC).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *