Guillaume Soro, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, ndetse wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, kuri uyu wa Gatatu hatangiye urubanza aregwamo, adahari, ibyaha byo kugambanira guhirika Perezida Alassane Ouattara.
Urubanza rwatangiye ari umuriro abunganira Soro bashimangira ko bakeneye igihe kinini cyo gusuzuma ibimenyetso bivugwa kuri Soro n’abandi 19 baregwa muri uru rubanza.
Kubera iyo mpamvu, umunsi wa kabiri w’iburanisha wimuriwe ku ya 26 Gicurasi, nk’uko byatangajwe na Diallo Souleymane uri mu ikipe ye y’abanyamategeko be.
Abamwunganira bamaganye uru rubanza bavuga ko rushingiye ku nyungu za politiki, bavuga ko nta kimenyetso nta kimwe gihamya ubugambanyi Soro .
Mu magambo yabo mbere y’urubanza, bagize bati: “Ubutabera bwa Cote d’Ivoire bwabaye icyitso mu gukemura inzika za politiki”.
Uru rubanza nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga, rwateje umwuka mubi mu gihugu kigihanganye n’ingaruka z’intambara ebyiri z’abenegihugu zimaze kukibamo muri iki kinyejana.
Soro uri mu buhungiro mu Burayi, yari yaramaze guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo mu mwaka ushize akatirwa igifungo cy’imyaka 20.
Yayoboye inyeshyamba zagejeje Ouattara ku butegetsi mu gihe cy’intambara y’abenegihugu yakurikiye amatora ataravuzweho rumwe mu mwaka wa 2010 akomeza kuba minisitiri w’intebe n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ku butegetsi bwa Ouattara.
Ariko nyuma abo bagabo bombi baciye ukubiri mu gihe perezida Ouattara yatangazaga ku mugaragaro ko azarwanya icyifuzo cya Soro cyo kuba perezida.
Abashinjacyaha basohoye impapuro zo guta muri yombi Soro mu Ukuboza 2019, mbere gato y’uko ateganya gusubira mu gihugu cye avuye i Burayi kugira ngo atange kandidatire ye mu matora ya perezida yari ateganyijwe mu 2020.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


