Mu gihe kitagera ku mwaka mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Cote d’Ivoire, Simone Ehivet, wari umugore w’uwahoze ari perezida Laurent Gbagbo, yagizwe umukandida ku mugaragaro w’ishyaka rye .
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 30 Ugushyingo 2024, yakiriye kandidatire y’ishyaka rye bwite, “Movement of Capable Generations” (MGC), nyuma y’imyaka ibiri rishinzwe, i Moossou, umudugudu wavukiyemo uwahoze ari umudamu wa mbere.
Abashyigikiye MGC amagana bari bateranye bafite intego imwe: gushyigikira Simone Ehivet, ku mwanya w’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Umwe muri bo ati: “Ni umugore w’indwanyi. Yigaragaje muri Repubulika ya Cote d’Ivoire hamwe n’uwahoze ari umugabo we. Agomba kubona ubutegetsi kugira ngo Isi yose imenye ko abagore bazi kuyobora. ” “Afite ibitekerezo byiza. Turashaka ko ashyira ibi bitekerezo mu gukorera Côte d’Ivoire.”
Nyuma yamasaha menshi yo gutegereza, umukandida yaje kugaragara. Iruhande rwe, kuri podium, hari abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Visi-perezida wa PDCI-RDA, cyangwa umuyobozi wa Cojep, Charles Blé Goudé, ubu utemerewe guhatana.
Kwihaza mu biribwa no kongera inganda nibyo
Umukandida wa MGC ashyize imbere. Mu ijambo rye ry’igice cy’isaha, Simone Ehivet yagaragaje ibyo azashyira imbere. Ngo ni ubwiyunge bw’igihugu binyuze mu mbabazi, kwihaza mu biribwa, inganda, ndetse no kugira amasomo ya gisirikare n’uburere mboneragihugu itegeko ku banyeshuri barangije.
Imbere y’itangazamakuru, Simone Ehivet ku bijyanye n’ubufatanye na Laurent Gbagbo, yatangaje ati:” Ni umuntu wa politiki. Tuzaganira niba ibi bishoboka. »
Simone Ehivet afite igihe kitarenze umwaka cyo kwemeza niba akwiye kuyobora igihugu.


