Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko abaturage bakwiriye guhindura imyumvire ko Covid19 ari iyo mu mujyi kuko no mu cyaro bigaragara ko iriyo ku bwinshi. Min. Gatabazi yatangaje ibi kuri uyu wa 31 Nyakanga ubwo yagarukaga kuri bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama y’abaminsitiri yo kuwa 30 Nyakanga 2021. Ku ngingo y’abadohoka ku kwirinda Covid19 kuko bari mu cyaro, Min. Gatabazi ati ” Covid-19 yagiye mu cyaro, yagiye mu baturage, bya bindi bibwiraga ngo ni iyo mu mujyi, ibyo nibabiveho.” Yasabye abaturage kutirara kuko iyo hari urujya n’uruza, byoroha ko Covid19 ikwirakwira. Gatabazi kandi avuga ko n’ubwo hari aho guma mu rugo yavuyeho, abantu bagomba kwirinda icyatuma barenga ku mabwiriza yo kwirinda. Coronavirus ikomeje guhitana abatari bake mu Rwanda ari nako abayikira, ibasigira ubuzahare. Abanyarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo aho bari hose.

2 Responses
Covid yagiye mu cyaro, bya bindi abaturage bibwiraga ngo ni iyo mu mujyi babiveho- Min. Gatabazi
Mu cyaro yakwirakwijweyo ubwo Umujyi wa Kigali washyirwaga muri guma mu rugo abantu benshi bakirukira kuwusohokamo, kandi babaga babyigaba muri gares na bus zikagenda zuzuriranye nta ngamba zo kwirinda zafashwe.
Bageze mu byaro bihutiye kujya mu miryango n’inshuti ngo bararamukanya, bagikwirakwiza batyo, n’umuvundo w’aho bavure utuma gikwirakwira cyane.