Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasubije abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ko atari yo tariki yavukiyeho.
Ni mu gihe ubutumwa bwinshi bwari bukomeje kwandikwa ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, bugaragaza ko yaba yaravutse ku munsi nk’uyu.
Umunyamakuru Robert McKenna na we ashingiye ku butumwa n’abandi bari banditse, yifurije uyu mupolisi isabukuru nziza y’amavuko, anamubaza impamvu atatumiye abantu ngo bajye kunywa.
Uyu munyamakuru yagize ati: “Mwiriwe RNP Spokesperson isabukuru nziza y’amavuko, nabonye abantu bakwifuriza nanjye ndayikwifurije. Ese ubundi ko mutatumiye abantu ngo turisome?”
CP Kabera asubiza ubutumwa bwa McKenna, yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ariko ababwira ko umunsi atari wo, ati: “Abantu banyifurije isabukuru nziza bakoze ariko ntabwo ari uno munsi.”
Ku kibazo kijyanye n’ubutumire, yavuze ko ibirori by’isabukuru bitemewe. Ati: “Kubatumira byo urabizi ko ‘birthday party’ zitemewe kuko binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”
Ntabwo turamenya umunsi nyawo CP Kabera yavukiye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
CP Kabera avuga ko abantu bamwifurije isabukuru nziza ku munsi utari wo
Ntakibazo Afande, ubundi umunsi wose waramutse amahoro aba ari isabukuru yawe nziza. Naho abasaba ko ubatumira bo babwire ko covid itazi isabukuru y’amavuko. Naho igihe cyose uzayigirira,nanjye ndayikwifurije. Warakoze cyane kandi watanze umusanzu munini nawe muri ibi bihe.