2M58362

Cristiano Ronaldo ahamya ko ari umukinnyi w’ibihe byose nubwo bamwirerengagiza

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yatangaje ko ari we mukinnyi w’umupira w’amaguru wuzuye kurusha abandi bose babayeho.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Edu Aguirre wo kuri El Chiringuito, Ronaldo yagaragaje ko nubwo abantu bashobora gukunda Lionel Messi, Diego Maradona cyangwa Pele, we yiyumva nk’umukinnyi wuzuye kurusha abandi bose mu mateka y’umupira w’amaguru.

“Ntekereza ko ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru wuzuye kurusha abandi bose babayeho. Abantu bashobora gukunda Messi, Maradona cyangwa Pele, kandi ndabyubaha, ariko njye ndi umukinnyi wuzuye. Ndi umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka y’umupira w’amaguru. Sinigeze mbona undi munyabigwi undusha, kandi mvuga ukuri kuva ku mutima wanjye,”—Ronaldo.

Cristiano Ronaldo ukinira Al-Nassr muri Saudi Pro League (SPL) amaze kwegukana Ballon d’Or eshanu mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Yatwaye ibikombe bikomeye mu mashampiyona atandukanye nka Champions League, Premier League, La Liga na Serie A.

Igikombe cy’Isi (FIFA World Cup) ni cyo gikombe gikomeye atarashyira mu kabati ke k’ibikombe, ariko yegukanye Euro 2016 na UEFA Nations League 2019 ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *