Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Manchester United n’umukunzi we Georgina Rodriguez, batangaje ko impanga bitegura kwibaruka umwe azaba ari umuhungu undi akaba umukobwa.
Uyu munya-Portugal yabyemeje binyuze mu mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Ati: “Aho ubuzima butangirira, urukundo ntirurangira.”
Muri aya mashusho abana be, abahungu babiri bari bafite igipurizo 1 n’abakobwa bafite ikindi, umukunzi we Georgina yumvikana ababarira kugeza kuri gatatu maze bagahita babituritsa, abahungu babiri bahita bavuga bati “ni umuhungu! Ni umuhungu!” Abakobwa n’abo bahita bavuga ngo “Ni umukobwa! Ni umukobwa.”
Mu mpera z’Ukwakira 2021 nibwo Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bahishuye ko bitegura kwakira impanga mu muryango wabo.
Na bwo yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Ati: “Nejejwe no gutangaza ko twitegura impanga. Imitima yacu yuzuye ibyishimo, si twe tuzarota duhuye namwe.”
Aya magambo yari aherekeje ifoto Cristiano yashyize kuri ruriya rubuga we n’umukunzi we baryamye mu buriri.
Cristiano na Georgina basanzwe bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Alana w’imyaka itatu y’amavuko, wiyongera kuri Cristiano Jnr w’imyaka 11 ndetse na Eva na Mateo b’impanga bafatanya kurera.
Cristiano yemeje ko yitegura kuzuza abana batandatu, mu gihe muri 2017 yatangaje ko yifuza kubyara abana byibura barindwi.
Umukunzi we Georgina mu mwaka ushize we yatangaje ko icyifuzo cye cyo kuba umubyeyi gikomeye kurusha ikindi kintu kibaho, yungamo ati: “Ndizera ko nzagira abandi bana.”
Cristiano nyuma yo gutangaza ko we n’umukunzi we bitegura impanga, nyina umubyara Dolores Aveiro ari mu bamushimiye kuri Instagram ku ikubitiro, amwifuriza ko abo bana bavuka ari bazima kuko ari cyo cy’ingenzi kurusha ibindi.



2 Responses
Cristiano Ronaldo na Georgina batangaje ibitsina by’impanga bitegura kwibaruka
Ikibazo nuko aho gushimira Imana kubera abana yamuhaye,Ronaldo akora ibyo itubuza ajya mu bushurashuzi.
Cristiano Ronaldo na Georgina batangaje ibitsina by’impanga bitegura kwibaruka
Ikibazo nuko aho gushimira Imana kubera abana yamuhaye,Ronaldo akora ibyo itubuza ajya mu bushurashuzi.