Cristiano Ronaldo yaraye yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi watsindiye ikipe y’igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru, nyuma yo gufasha Portugal gutsinda Repubulika ya Ireland mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Cristiano yatsinze ibitego bibiri by’umutwe mu minota ya nyuma y’umukino byamufashije kwesa uriya muhigo, nyuma y’uko yari yahushije penaliti yakuwemo n’umunyezamu Gavin Bazunu.
Yahise yuzuza ibitego 111 amaze gutsindira Portugal, aca agahigo kari gafitwe na Ali Daei watsindiye Iran ibitego 109 hagati ya 1993 na 2006.
Uyu rutahizamu mushya wa Manchester United kandi yaciye agahigo kari gafitwe na myugariro Sergio Ramos ko kuba umukinnyi wa mbere i Burayi wakiniye imikino myinshi ikipe y’igihugu cye (180).
Cristiano aganira na RTE nyuma yo guca kariya gahigo, yagize ati: “Ndishimye cyane bitari kuba nciye aka gahigo gusa, ahubwo no kubera ibihe bidasanzwe twagize. Ibitego bibiri byo mu minota ya nyuma y’umukino. Ni ngombwa ko nshimira ibyo ikipe yagezeho, turizera kugeza ku munota wa nyuma. Ndishimye cyane.”
Agahigo Cristiano Ronaldo yaciye kiyongera ku tundi twinshi asanganwe, turimo kuba ari we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya UEFA Champions league yatwaye inshuro eshanu.
Ni agahigo kandi gashimangira ko uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko ari umwe mu bakinnyi b’ibihe byose umupira w’amaguru wagize.
Uyu mugabo wahoze akinira Real Madrid kandi afite umuhigo wo kuba ari we watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’u Burayi (14), mu gihe mu gikombe cy’Isi amaze gutsindamo ibitego birindwi bimugira umwe mu bagitsinzemo byinshi.
Mu bitego Cristiano 111 amaze gutsindira Portugal, harimo 33 yatsinze mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, 31 yatsinze mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi, 19 yatsinze mu mikino ya gicuti, 14 yatsinze muri Euro, birindwi byo mu gikombe cy’Isi, bitanu byo muri UEFA Nations league na bibiri yatsinze muri Confederations Cup.




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


