Cristiano Ronaldo yashinje Man United kumugambanira, yibasira cyane Ralf Rangnick na Ten Hag

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yashinje ikipe ya Manchester United asanzwe akinira kumugambanira, yibasira bikomeye Umudage Ralf Rangnick wahoze ari umutoza wayo w’agateganyo na Erik ten Hag wamusimbuye.

Cristiano yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Piers Morgan, mbere yo gusohoka mu kinyamakuru The Sun. Ni Cristiano wagaragaje ko Manchester United itaratera imbere na gato kuva muri 2013 ubwo yatandukanaga na Sir. Alex Ferguson wahoze ari umutoza wayo mukuru.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo havuzwe amakuru y’uko Cristiano Ronaldo yifuza kuva muri Manchester United, gusa isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi riza gufunga imiryango atarabona indi kipe yamusinyisha.

Uyu munya-Portugal ubwo yabazwaga niba hari abantu bo muri Manchester United bashakaga kumwikiza, yashimangiye ko hari abantu bari bihishe inyuma y’uwo mugambi barimo n’umutoza Ten Hag.

Ati: “Ni byo. Si umutoza wenyine, ahubwo hari abandi batipe nka babiri cyangwa batatu mu kipe [bari babirimo]. Numvise meze nk’uwagambaniwe.”

Umunyamakuru yabajije Cristiano Ronaldo niba mu bashakaga kumwikiza harimo n’abayobozi ba Manchester United, asubiza agira ati: “Mu by’ukuri simbizi. Simbyitayeho. Abantu bakwiye kumva ukuri. Rwose ndumva naragambaniwe. Abantu bamwe ntibanshaka hano, bitari muri uyu mwaka gusa ahubwo no mu washize.”

Yakomeje agira ati: “Sinzi ikijya mbere kuva Sir Alex Ferguson yagenda, sinigeze mbona impinduka mu kipe. Iterambere ni zero.”

Cristiano yatanze urugero, avuga ko bitumvikana uburyo Manchester United yirukanye Ole Gunnar Solskjaer wahoze ari umutoza wayo mukuru ikamusimbuza Ralf Rangnick wari usanzwe ari umuyobozi wa Siporo.

Yunzemo ati: “Nta muntu n’umwe ubyiyumvisha. Uyu mutipe [Rangnick] yewe si n’umutoza! Ikipe nkuru nka Manchester United guha akazi [k’ubutoza] umuyobozi wa siporo si njye byatunguye gusa, ahubwo byatunguye Isi yose.”

Cristiano Ronaldo yabwiye Piers Morgan ko Ferguson akigenda yumvaga hari byinshi bishobora guhinduka muri Manchester United, gusa akaba atungurwa no kuba akibona ibyo yahasanze ubwo yageraga muri iriya kipe akiri umusore muto cyane.

Ati: “Natekerezaga ko nshobora kubona impinduka mu bintu bitandukanye; nk’ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo. Ku bw’amahirwe make, turacyabona ibintu nabonaga mfite imyaka 21, 22 na 23. Byarantunguye cyane.”

Mu byo Ronaldo yavuze ko bitigeze bihinduka harimo Jacuzzi, za Pisine, gym z’ikipe, igikoni yemwe n’abagikoramo bo avuga ko ashimira cyane.

Uyu rutahizamu uri usanzwe ari umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bafatwa nk’abeza b’ibihe byose yanifatiriye ku gahanga Umuholandi Erik ten Hag kuri ubu utoza Manchester United, yerura ku mugaragaro ko nta mpamvu afite yo kumwubaha.

Ronaldo yavuze ko impamvu adashobora kubaha Ten Hag ari uko na we yamusuzuguye.

Ati: “Nta cyubahiro mufitiye kubera ko na we ntacyo angaragariza. Niba utanyubaha nanjye sinshobora kukubaha.”

Muri Kanama umwaka ushize ni bwo Cristiano Ronaldo wari waratandukanye na Manchester United muri 2009 yerekeza muri Real Madrid, yayigarutsemo avuye muri Juventus yo mu Butaliyani. Umwaka ushize w’imikino yawurangije ari we mukinnyi watsindiye Manchester United ibitego byinshi, nyuma yo kuyitsindira 24 mu marushanwa atandukanye.

Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko avuga ko abafana b’iriya kipe bakwiye kumenya ukuri, bakazirikana ko kuba ayifuriza ibyiza ari cyo cyatumye afata umwanzuro wo kuyigarukamo.

Yavuze ko cyakora cyo muri Manchester United indani harimo ibibazo bituma iyi kipe itagera ku rwego rw’amakipe nka Manchester City, Liverpool cyangwa Arsenal kuri ubu iyoboye shampiyona y’Abongereza, nyamara iriya kipe yakabaye ijya hejuru y’izindi.

Cristiano yifashishije amagambo y’umuhanga akanaba umunyabugeni w’umunya-Espagne, Pablo Picasso, avuga ko niba Manchester yifuza kugera ku rundi rwego ikwiye guhindura ibintu byinshi cyane.

Yavuze ko impinduka yifuza muri iriya kipe zihereye kuri we ntacyo byaba bimutwaye.

Kugeza ubu Manchester United ntacyo iravuga ku byatangajwe n’uriya munyabigwi wayo, gusa Sky Sports yatangaje ko yamenye amakuru y’uko umutoza Erik ten Hag n’abakinnyi ba Manchester United bababajwe cyane n’uburyo ndetse n’igihe Ronaldo yatangarije ariya magambo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *