Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo wari umukinnyi wayo.
Iyi kipe yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Internet.
Yagize iti: “Cristiano Ronaldo agomba kuva muri Manchester United ku bwumvikane bw’impande zombi, ndetse bigahita byubahirizwa by’aka kanya.”
Manchester United yavuze ko imushimira “ku bw’umusanzu we ukomeye mu bihe bibiri bitandukanye yabaye kuri Old Trafford, aho yatsinze ibitego 145 mu mikino 346”, imwifuriza ibyiza we n’umuryango we mu buzima buri imbere.
Muri Kanama 2021 ni bwo Cristiano Ronaldo wari waravuye muri Manchester United muri 2009 yerekeza muri Real Madrid yo muri Espagne, yayigarutsemo avuye muri Juventus yo mu Butaliyani.
Uyu munya-Portugal yatandukanye n’iriya kipe mu gihe yari agifitanye na yo amasezerano azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Manchester United ntiyigeze itangaza icyatumye ifata icyemezo cyo gutandukana na we, gusa bitekerezwa ko iki cyemezo gishingiye ku magambo atarakiriwe neza n’iyi kipe aheruka gutangaza ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Piers Morgan.
Cristiano ni ibiki nyirizina yabwiye Piers Morgan?
Muri iki kiganiro yashinje ikipe ya Manchester United kumugambanira, anibasira cyane Umudage Ralf Rangnick wahoze ari umutoza wayo w’agateganyo na Erik ten Hag wamusimbuye.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo hari havuzwe amakuru y’uko Cristiano Ronaldo yifuza kuva muri Manchester United, gusa isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi riza gufunga imiryango atarabona indi kipe yamusinyisha.
Uyu mukinnyi ubwo yabazwaga niba hari abantu bo muri Manchester United bashakaga kumwikiza, yashimangiye ko hari abantu bari bihishe inyuma y’uwo mugambi barimo n’umutoza Ten Hag.
Ati: “Ni byo. Si umutoza wenyine, ahubwo hari abandi batipe nka babiri cyangwa batatu mu kipe [bari babirimo]. Numvise meze nk’uwagambaniwe.”
Umunyamakuru yabajije Cristiano Ronaldo niba mu bashakaga kumwikiza harimo n’abayobozi ba Manchester United, asubiza agira ati: “Mu by’ukuri simbizi. Simbyitayeho. Abantu bakwiye kumva ukuri. Rwose ndumva naragambaniwe. Abantu bamwe ntibanshaka hano, bitari muri uyu mwaka gusa ahubwo no mu washize.”
Yakomeje agira ati: “Sinzi ikijya mbere kuva Sir Alex Ferguson yagenda, sinigeze mbona impinduka mu kipe. Iterambere ni zero.”
Cristiano yatanze urugero, avuga ko bitumvikana uburyo Manchester United yirukanye Ole Gunnar Solskjaer wahoze ari umutoza wayo mukuru ikamusimbuza Ralf Rangnick wari usanzwe ari umuyobozi wa Siporo.
Yunzemo ati: “Nta muntu n’umwe ubyiyumvisha. Uyu mutipe [Rangnick] yewe si n’umutoza! Ikipe nkuru nka Manchester United guha akazi [k’ubutoza] umuyobozi wa siporo si njye byatunguye gusa, ahubwo byatunguye Isi yose.”
Cristiano Ronaldo icyo gihe kandi yabwiye Piers Morgan ko Ferguson akigenda yumvaga hari byinshi bishobora guhinduka muri Manchester United, gusa akaba atungurwa no kuba akibona ibyo yahasanze ubwo yageraga muri iriya kipe akiri umusore muto cyane.
Ati: “Natekerezaga ko nshobora kubona impinduka mu bintu bitandukanye; nk’ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo. Ku bw’amahirwe make, turacyabona ibintu nabonaga mfite imyaka 21, 22 na 23. Byarantunguye cyane.”
Mu byo Ronaldo yavuze ko bitigeze bihinduka harimo Jacuzzi, za Pisine, gym z’ikipe, igikoni yemwe n’abagikoramo bo avuga ko ashimira cyane.
Uyu rutahizamu uri usanzwe ari umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bafatwa nk’abeza b’ibihe byose, yanifatiriye ku gahanga Umuholandi Erik ten Hag kuri ubu utoza Manchester United, yerura ku mugaragaro ko nta mpamvu afite yo kumwubaha.
Ronaldo yavuze ko impamvu adashobora kubaha Ten Hag ari uko na we yamusuzuguye.
Ati: “Nta cyubahiro mufitiye kubera ko na we ntacyo angaragariza. Niba utanyubaha nanjye sinshobora kukubaha.”
Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yavuze ko abafana b’iriya kipe bakwiye kumenya ukuri, bakazirikana ko kuba ayifuriza ibyiza ari cyo cyatumye afata umwanzuro wo kuyigarukamo.
Yavuze ko muri Manchester United indani harimo ibibazo bituma iyi kipe itagera ku rwego rw’amakipe nka Manchester City, Liverpool cyangwa Arsenal kuri ubu iyoboye shampiyona y’Abongereza, nyamara iriya kipe yakabaye ijya hejuru y’izindi.
Cristiano yifashishije amagambo y’umuhanga akanaba umunyabugeni w’umunya-Espagne, Pablo Picasso, avuga ko niba Manchester yifuza kugera ku rundi rwego ikwiye guhindura ibintu byinshi cyane.
Yunzemo ko impinduka yifuza muri iriya kipe zihereye kuri we ntacyo byaba bimutwaye.



4 Responses
Cristiano Ronaldo yirukanwe na Manchester United
Cr7 urikuzirik
Cristiano Ronaldo yirukanwe na Manchester United
Cr7 urikuzirik
Cristiano Ronaldo yirukanwe na Manchester United
C7 urahaze sha, ariko uhaga nabi.
Abajyanama bawe meitangazamakuru ntacyo bakumariye.
Cristiano Ronaldo yirukanwe na Manchester United
C7 urahaze sha, ariko uhaga nabi.
Abajyanama bawe meitangazamakuru ntacyo bakumariye.