Rutahizamu Cristiano Ronaldo yasubije Wayne Rooney yashinje kumugirira ishyari, nyuma y’uko uriya Mwongereza yari yarakunze kumujora.
Rooney na Cristiano bombi bakinannye muri Manchester United kuva muri 2004, mbere y’uko uyu wa nyuma ayivamo muri 2009 yerekeza muri Real Madrid yo muri Espagne.
Mbere y’uko aba bombi batandukana, batwaranye na Manchester United ibikombe bitandukanye birimo bitatu bya shampiyona y’Abongereza batwaranye inshuro eshatu zikurikiranya ndetse n’icya UEFA Champions yo muri 2008.
Ronaldo nyuma yo gutandukana na Manchester United cyakora cyo Rooney yakunze kumunenga, ahanini bitewe n’imyitwarire ye.
Nko mu minsi yashize Wayne Rooney yagiriye Manchester United inama yo kugurisha Cristiano Ronaldo, kuko “si umukinnyi nk’uwo yahoze ari we.”
Mu cyumweru gishize bwo uyu wahoze ari Kapiteni wa Manchester United yasabye Cristiano Ronaldo kureka gufunga umutwe agakora cyane, nyuma y’uko yari yatangaje ko kuba Manchester United yaranze kumukinisha umukino wa Tottenham ari ibintu bitemewe.
Cristiano Ronaldo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan, yashinje Wayne Rooney kumugirira ishyari; avuga ko mu byo amuhora harimo kuba asa neza kumurusha.
Yagize ati: “Sinzi impamvu akunda kumvugaho amagambo mabi gusa, ariko birashoboka ko yarangije kariyeri ye njye nkaba ngikina ku rwego rwo hejuru.”
Yunzemo ati: “Ikindi singiye kuvuga ko nsa neza kumusumbya, ibisanzwe ari ukuri.”
Cristiano usibye kwishongora kuri Wayne Rooney, yanashinje Manchester United kuri ubu agikinira gushaka kumwikiza, ibyo yagereranyije no kumugambanira.
Cristiano kandi yanibasiye abarimo Ralf Rangnick wahoze atoza iriya kipe yavuze ko nta mutoza umurimo, cyo kimwe na Erik Ten Hag uyitoza yavuze ko adashobora kubaha.
Ni ibyababaje ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United, bumuhanisha ÂŁ miliyoni imwe (arenga Frw miliyari imwe) yagombaga guhembwa mu gihe cy’amezi abiri, nk’uko ikinyamakuru Metro cyabitangaje.



2 Responses
Cristiano Ronaldo yishongoye kuri Wayne Rooney, Manchester United imuca arenga Frw miliyari
C7 ubanza nta bajyanama meitumanaho agira
Cristiano Ronaldo yishongoye kuri Wayne Rooney, Manchester United imuca arenga Frw miliyari
C7 ubanza nta bajyanama meitumanaho agira