Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangaje ku byiyumviro byo kwakira impanga we n’umugore we Chioma Rowland nyuma y’umwaka umuhungu wabo w’imyaka itatu, Ifeanyi Adeleke yitabye Imana.
Davido mu kiganiro yagiriye i New York, yavuze ko we n’umugore we batunguwe no kumenya ko babyaye impanga mu kwezi k’ukwakira guhura n’uko umuhungu wabo yapfiriyeho.
Ati: “Njye n’umugore wanjye tubimenye, twarabyinnye kandi tunatungurwa n’uko ukwezi tuboneyeho impanga ari nako twaburiyeho Umuhungu wanjye wapfuye umwaka ushize Ukwakira.”Avuga ko n’ubwo kubura uwo mwana byababaje ariko nanone bashimishijwe no kuba babonye impanga kandi ngo bakomeje kugira icyizere ko n’ibindi bizakomeza kugenda neza.
Inkuru yo kwibaruka impanga kwa Davido n’umugore we, yatangiye kuvugwa mu cyumweru gishize nyuma yo gusakara ku mbuga nkoranyambaga.Gusa nyiri ubwite ntacyo yigeze abitangazaho ahubwo byakomeje gutizwa umurindi n’umuvugabutumwa byavuzwe ko ariwe wari warabihanuye.


