Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021, urukiko rukuru rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo cyo kugira umwere umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, rumuhamya ibyaha birimo gusagararira inzego zishinzwe umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.
Uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma yo kumva ubujurire bw’Ubushinjacyaha ku cyo urukiko rwisumbuye rwari rwarafashe, rumukatira igifungo cy’imyaka 7, runamuca ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (Frw5,000,000), rutegeka ko ahita atabwa muri yombi, akajyanwa muri gereza kurangiza igifungo.
Hashize iminota mike icyemezo cy’urukiko rukuru kimenyekanye, Cyuma utari wakageze mu maboko y’ubutabera saa kumi n’imwe n’iminota 23 z’umugoroba yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko urugo rwe rwagoswe n’inzego z’umutekano. Yashyizeho amafoto ane afatanye arimo igaragaza abapolisi babiri bigaragara ko bari imbere mu rupangu rwe.

Saa saa kumi n’imwe n’iminota 44, Cyuma yatangarije mu rurimi rw’Icyongereza ko abapolisi benshi bamaze kwinjira mu nzu ye, ubu butumwa abugenera inzego zirimo umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Umuryango w’Abibumbye n’abarimo Umukuru w’Igihugu na Papa Francis.
Ubutumwa bwa nyuma Cyuma yabushyize kuri uru rubuga saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 z’umugoroba. Ni ifoto igaragaza abantu batatu barimo umupolisi bari bahagaze imbere y’umuryango. Nta jambo yarengejeho.
Cyuma yari yarafunguwe muri Werurwe 2021 nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari amaze afunzwe, akurikiranweho ibi byaha.

4 Responses
Cyuma hari amagambo yasize avuze, mbere yo gusubizwa muri gereza
N’ubundi aregwa gukwirakwiza umwuka mubi kdi ni nabyo yarinze afatwa agikora,ariko mbaze,ni gute bivugwa na ko kwiga bituma uwize agir’ubwenge none nkaba maz’iminsi mbona abize bagaragaza ubucucu?
Cyuma hari amagambo yasize avuze, mbere yo gusubizwa muri gereza
Nibyo bari kugaragaza ubucucu nk’ubu bwawe.