Ibitangazamakuru byo muri Danemark byatangaje ko inzego z’ubutasi za Danemark zafashije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuneka abanyapolitiki b’i Burayi barimo Umuyobozi w’u Budage, Angela Merkel kuva mu 2012 kugeza 2014.
Raporo yakozwe na Radio Danemark yo muri Danemark ivuga ko Serivisi ishinzwe ubutasi (FE) yafatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Umutekano muri Amerika (NSA) gukusanya amakuru.
Raporo ivuga ko iperereza ryakusanyije amakuru no ku bandi bayobozi bo mu Budage, u Bufaransa, Sweden na Norvege.
Ibirego nk’ibi kandi byari byaragaragaye mu 2013.
Icyo gihe, amabanga yashyizwe ku karubanda n’Umunyamerika Edward Snowden, wahoze ukorera CIA, avuga ko iki kigo cyumvirije telefoni n’umuyobozi w’u Budage.
Igihe ibyo birego byatangwaga, White House ntiyigeze ihakana yivuye inyuma, ariko yavuze ko telefoni ya Madamu Merkel itigeze yumvirizwa icyo gihe kandi ko bitazaba no mu gihe kizaza.
U Budage ni inshuti ya hafi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri makuru manshya yakwirakwijwe n’ibigo byinshi by’itangazamakuru by’i Burayi, bivugwa ko NSA yabonye ubutumwa bugufi ndetse n’ibiganiro kuri terefone by’abantu benshi bakomeye bakoresheje insinga za interineti zo muri Danemark ku bufatanye na serivisi z’ubutasi za Danemark, FE.
Radiyo Danmarks ivuga ko aka gatego ko kumviriza aba bayobozi kari karahimbwe akazina ka”Operation Dunhammer”, katumye NSA ibona amakuru ikoresheje nimero za terefone z’abanyapolitiki nk’ibipimo by’ishakisha.
Aya makuru yashyizwe hanze nyuma y’iperereza iyi radio yakoze ririmo ibiganiro ryagiranye n’abantu bagera ku icyenda bayihaye amakuru, bose bavugaga ko bari bafite ubushobozi bwo kugera ku makuru y’ibanga yari abitswe na FE.
Usibye Angela Merkel, abandi bumvirijwe mu Budage barimo uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Frank-Walter Steinmeier n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi w’icyo gihe witwa Peer Steinbruck.
Minisitiri w’ingabo muri Danemark, Trine Bramsen, bivugwa ko yari yaramenyeshejwe mbere iby’ubwo butasi, yatangarije Radio Danmarks ko “bitemewe kumviriza telephone z’inshuti magara bigambiriwe”.
Yaba FE cyangwa NSA ntabwo byagize icyo bivuga kuri iyi raporo iheruka.
Nyuma y’aya makuru yasakaye kuri iki Cyumweru, Edward Snowden yashinje Perezida w’Amerika Joe Biden kuba “yaragize uruhare rukomeye muri aya mahano ku ikubitiro”. Avuga ko ibyo bintu bikorwa Biden yari visi-perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ari we wabihaye umugisha.
Mu mwaka wa 2013, Snowden ari umunyabiraka mu kigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), yashyize mu itangazamakuru amabanga arambuye y’ukuntu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashishije internet na telephone zagiye zumviriza ibiganiro n’ubutumwa bw’abantu bakomakomeye hirya no hino harimo n’abitwa inshuti za Amerika.
Amerika yaje kumushinja icyaha cyo kwiba umutungo wa leta, itangaza ritemewe ry’amakuru y’ingabo z’igihugu ndetse no gutangaza nkana amakuru y’ibanga y’ubutasi
Snowden nyuma yahise ahungira mu Burusiya.
Nubwo yashyize ahagaragara ibimenyetso byose bifatika, abayobozi bakuru b’inzego z’ubutasi muri Amerika bakomeje gushimangira ku mugaragaro ko NSA itigeze ikusanya nkana amakuru yavaga muri terefone bwite z’abantu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


