Urukiko rwo muri Espagne rwemeje ko Dani Alves wahoze akinira Fc Barcelona ashobora kurekurwa by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni y’ama-euro.
Mu kwezi gushize nibwo uyu mukinnyi yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu mu kabyiniro, icyo gihe yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’igice muri gereza.
Dani umaze umwaka urenga muri gereza kuko yafunzwe muri Mutarama 2023, yemerewe n’urukiko gutanga ingwate ubundi akarekurwa by’agateganyo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024 nibwo urukiko rwemeje ko uyu mugabo w’imyaka 40 agomba gutanga ingwate akarekurwa nyuma yo kumara kimwe cya kane (1/4) cy’igifungo yari yakatiwe muri gereza nk’uko amategeko abiteganya.
Nubwo yemerewe kurekurwa, Dani Alves ntiyemerewe kurenga imbibi za Espagne kuko impapuro ze z’inzira zafatiriwe.
Si ibyo gusa, mu gihe yarekuwe azajya yitaba urukiko buri cyumweru ndetse ntabwo agomba no kwegera uwo yahohoteye.
Dani Alves yakiniye Barcelona imikino irenga 400, yegukana ibikombe bitandatu bya shampiyona ndetse na Champions League eshatu.


