Dani Alves yakatiwe igifungo cy’amezi 54

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo mu mujyi wa Barcelona muri Espagne rwakatiye umunya-Brésil Dani Alves igifungo cy’imyaka ine n’igice (amezi 54), nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu.

Alves w’imyaka 40 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga FC Barcelona.

Muri uku kwezi ni bwo urukiko rwamuburanishije ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa bari bahuriye mu kabyiniro k’i Barcelona.

Uyu uri muri ba myugariro beza bakina iburyo Isi yagize, yaburanye ahakana icyaha yaregwaga.

Mu iburanisha ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka icyenda, mu gihe abunganiraga mu mategeko umukobwa wamuregaga bo biguzaga ko afungwa imyaka 12.

Uruhande rw’abunganira mu mategeko uyu mukinnyi rwo rwasabaga ko ahabwa igifungo cy’umwaka umwe, hanyuma akanatanga indishyi ingana n’ibihumbi 50 by’ama-Euro (Frw miliyoni 69).

Kuri ubu Dani Alves aracyemerewe kujuririra igifungo yahawe.

Uyu mukinnyi afungiye muri Espagne kuva yatabwa muri yombi muri Mutarama 2023.

Nyuma yo gutabwa muri yombi yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo rurabyanga, nyuma yo gutinya ko yafata indege agahungira iwabo kandi Brésil itajya yohereza mu mahanga abaturage bayo iyo hari ibyaha bakoreyeyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *