Abantu 22 bishwe ubwo inyeshyamba z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) zagabaga igitero ku Mujyi wa al-Fashir mu Karere ka Darfur rwagati muri Sudani, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’impirimbanyi ziharanira demokarasi zivuga ko ari bo bantu benshi bapfuye ku munsi umwe nyuma y’ibyumweru byinshi by’agahenge ku rugamba rwo muri icyo gice .
Uyu mujyi ni byo birindiro bya nyuma Igisirikare cya Sudani gisigaranye mu Karere ka Darfur, kandi ni ahantu h’ingenzi mu ntambara na RSF nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Itsinda ry’impirimbanyi rivuga ko ryabaruye imirambo 22 kandi biteganijwe ko umubare w’abapfuye uziyongera. Nta bisobanuro byahise bitangwa na RSF, mu bihe byashize yahakanye ibirego byo gutera ibisasu abasivili.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu barenga ibuhumbi 300 bahunze ingo zabo muri al-Fashir kubera imirwano yatangiye muri Mata.


