DASSO wiyemeje kurera umwana wari watawe yatunguwe n’inkunga ivuye muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Uwihagurukiye Sylvia ukora akazi k’ubu DASSO wo mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, uherutse kuvugwa cyane mu itangazamakuru ndetse ashimirwa kuba yariyemeje kurera umwana utari uwe nubwo nta mikoro ahagije afite, yatunguwe no kubona agezwaho inkunga yo kumufasha kurera uyu mwana, biturutse ku munyarwandakazi, Alice Cyusa, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwihagurukiye Sylvia, usibye kuba ari umu DASSO, yari asanzwe afite ibikorwa biciriritse bibyara inyungu mbere ya Covid-19 ariko biza guhagarara, yisanga nta bushobozi afite bwo gukomeza kubeshaho umwana w’umuhungu arera utari uwe.

Avugana n’ikinyamakuru The Express News, yavuze ko hari umubyeyi witwa Alice Cyusa uba muri USA wamuhamagaye kuri telefone akamubwira ko agiye kumwoherereza inkunga yamwijeje.

Avuga ko Cyusa yabanje kumwoherereza inkunga ye bwite, arangije anamukorera ubuvugizi mu bandi banyarwanda baba mu mahanga, bakusanya inkunga mu buryo bwagutse nayo arayimwoherereza.

Uwihagurukiye avuga ko ahura na Cyusa ubwo yazaga mu Rwanda, ngo yatunguwe no kubona abasha kurera abana be akongeraho n’undi arera ku mushahara w’ibihumbi 40 Frw ahembwa nka DASSO.

Mu butumwa bugenewe abantu bose muri rusange Uwihagurukiye yagize ati: “Nta wumenya aho bwira ageze, abantu bose bagombye kurangwa n’urukundo, abantu batinyuka kujugunya abo bibyariye kubera kubura ubushobozi bwo kubarera ndabagira inama yo kwegera abajyanama b’ubuzima bakabafasha. Bashobora no kubagira inama ku birebana no kuboneza urubyaro aho gushyira ubuzima bw’inzirakarengane mu kaga”.

Uwihagurukiye avuga ko umwana arera yamutoraguye aho bari bamujugunye mu gishanga afite amezi abiri, yiyemeza kujya kumurera hamwe n’abana be barimo uwitwa Sylvan, ari naryo zina yise ako kana yatoraguye ISHIMWE GANZA Sylvan, mu gihe Uwihagurukiye nawe yitwa Sylvia.

Nubwo atavuga ingano y’inkunga yatewe biturutse ku buvugizi yakorewe na Alice Cyusa, Uwihagurukiye avuga ko iyo nkunga imufasha kwita ku muryango we w’abana batatu, no gukuza neza uwo yasanze ari hagati y’urupfu n’ubuzima aho yari yajugunywe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. DASSO wiyemeje kurera umwana wari watawe yatunguwe n’inkunga ivuye muri Amerika
    Uyu mubyeyi Imana izamuhe umugisha. Kandi akwiye kubera benshi urugero cyane cyane muri ibi bihe urukundo rwakonje hakimakazwa ubwirasi n’ubwikunde bukabije (…!?) Ningombwa kwerekana ko kugiraneza bishoboka.Imana rero izabimwitura kandi n’abo baterankunga barabigaragaza.

  2. DASSO wiyemeje kurera umwana wari watawe yatunguwe n’inkunga ivuye muri Amerika
    Uyu mubyeyi Imana izamuhe umugisha. Kandi akwiye kubera benshi urugero cyane cyane muri ibi bihe urukundo rwakonje hakimakazwa ubwirasi n’ubwikunde bukabije (…!?) Ningombwa kwerekana ko kugiraneza bishoboka.Imana rero izabimwitura kandi n’abo baterankunga barabigaragaza.

  3. DASSO wiyemeje kurera umwana wari watawe yatunguwe n’inkunga ivuye muri Amerika
    Ndabasuhuje uyu mubyeyi yakoze ubutwari bukomeye ndasabako nubuyobozi nabwo bwamufasha kurera uyu mwana

  4. DASSO wiyemeje kurera umwana wari watawe yatunguwe n’inkunga ivuye muri Amerika
    Ndabasuhuje uyu mubyeyi yakoze ubutwari bukomeye ndasabako nubuyobozi nabwo bwamufasha kurera uyu mwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *