Raporo iherutse kuva mu Nteko Nshingamategeko y’ u Bwongereza yibasiye icyemezo cy’ uwahoze ari Ministiri w’ Intebe, David Cameron ivuga ko ingabo zabo zitagombaga koherezwa muri Libiya kurwanya Kadhafi mu mwaka w’ i 2011.

Iyo raporo igira iti:” Icyemezo cya Cameron na mugenzi we Sarkozy cyagendeye ku binyoma kuko nta bimenyetso bifatika byagaragajwe niyo mpamvu abaturage ba Libiya bakomeje gupfa ku bwinshi”.
Kuba Guverinoma y’ u Bwongereza yavuze ko igiye kurwanya Kadhafi ntimenye ko muri izo nyeshyamba z’ i Benghazi huzuyemo intagondwa n’ abiyahuzi ni bimwe mu byagaragajwe muri iyi raporo yatumye David CAMERON ahitamo kuva mu Nteko adakuweho ubudahangara.
Cheikh Tidiane Gadio wahoze ari Minisitiri w’ Ubabanyi n’ Amahanga wa Senegal uyobora Ishuli Nyafurika ry’ Ubushakasatsi , Institut panafricain de stratégie mu gifaransa nawe yunga muri raporo y’ abadepite b’ u Bwongereza.
Ati:« u Bufaransa, u Bwongereza ndetse na Leta Zunze za Amerika badafite intego ifitiye akarere inyungu ahubwo bashakaga kwica Kadhafi, ibyo babigezeho ariko ibyakurikiye…”.
Ingaruka z’ uko guhubuka zikomeza kugaragara i Daech muri Irak nyuma yo kwica Sadam Hussein , Syria ndetse no mu gace ka Sahel aho imitwe y’ abiyahuzi ikomeje guca ibintu.
Cheikh Tidiane akomeza agira ati:” Twebwe twari tuzi neza ko ingaruka mbi zizaba nyinshi kuko uyu munsi muri Malia ntacyo twari gukora kuko baje bitwaje demokrasi ariko si uko byagenze”.
Abakurikiranira hafi amateka ya politiki mpuzamahanga basanga ibyemezo byihanukiriye by’ abaperezida bahagarariye ibihugu bikomeye bigira ingaruka zikomeye ku bw’ inyungu zabo bwite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


