Christophe Deloire wari Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) kuwa Gatandatu yapfiriye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa ku myaka 53 akikijwe n’abo mu muryango we.
Deloire yapfuye mu gihe yari amaze iminsi ari mu biganiro byo kurekura imfungwa z’abanyamakuru bafungiye hirya no hino ku Isi ndetse yagerageje no gufasha bamwe muri bo inzira zo kubona ubuhungiro.
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka, ryavuze ko Deloire yari amaze igihe arwaye indwara ya Kanseri yamuzahaje kandi yaje isa nk’itunguranye. Yapfiriye mu bitaro
RWB yatangaje ko Deloire yafatwaga nk’umugabo udasanzwe, kubera akazi yakoraga ku migabane yose y’Isi. Bumvikanishije ko yari umugabo udacogora, waharaniraga ubwigenge n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ukwaguuka kwaryo cyane cyane muri ibi bihe byoroshye no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Nk’uko byatangajwe na VOA, iri shyirahamwe ryavuze kandi ko Deloire, yafataga umwuga w’itangazamakuru nk’urugamba yashyize mu buzima bwe, aho yarwanye agaragara nk’ufite ukwizera kudashidikanywaho.
Bumvikanisha ko Deloire yagaragaje imbaraga zitagira umupaka kuko yakoreye ingendo nyinshi muri Ukraine muri ibi bihe iri mu ntambara, yagiye muri Turkiya n’Afurika ajyanywe no kurengera inyungu z’abanyamakuru bafunze cyangwa bari mu kaga.
Yafashije umunyamakuru w’Umurusiyakazi, Marina Ovsiannikova, guhunga mu buryo bw’ibanga muri 2022 wari umaze kugaragara nk’ushobora kujya mu kaga nyuma yo kugaragara kuri televisiyo yamagana intambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine.


