Denmark yanze kohereza impapuro zikenewe mu rubanza rwa Twagirayezu

Sangiza iyi nkuru

Ubucamanza bwa Denmark ntibwohereje ubw’u Rwanda inyandiko z’umwimerere bwari bwasabye zikenewe mu rubanza ruregwamo Wenceslas Twagirayezu woherejwe n’icyo gihugu akekwaho uruhare muri jenoside.

Mu rukiko i Nyanza, kuri uyu wa 6 Nzeri 2022 rwasubukuye nyuma y’amezi abiri hategerejwe igisubizo cya Denmark.

Urukiko mu Rwanda ruvuga ko rwasanze inyandiko zambere zavuye muri Denmark ziriho ubuhamya butandukanye bw’abashinja zitari umwimerere kandi ko hari amakuru zitagaragaza kuko yasibwe cyangwa yaciwemo imirongo.

Ku busabe bw’urukiko rw’u Rwanda, uyu munsi bavuze ko ubucamanza bwa Denmark bwasubije ko inyandiko bwohereje mu Rwanda zafatwa uko ziri, ko ntazindi bufite zo kohereza.

Muri uru rubanza uruhande rw’uregwa nirwo rugaragaza ko izo nyandiko zikenewe.

Me Bruce Bikotwa wunganira Twagirayezu yavuze ko abona Denmark itarashatse gutanga izo mpapuro ku bushake ngo ‘kubwo kwanga gutanga inyandiko ziri mu bubiko bwabo’.

Twagirayezu we yavuze ko azi neza ko impapuro z’umwimerere icyo gihugu cyamwohereje mu Rwanda kizifite nk’uko BBC yakurikiranye iri buranisha yabitangaje.

Me Bikotwa avuga ko izi nyandiko ari ingenzi kuri bo kuko ‘zerekana uko abatangabuhamya bashinja’ umukiriya we bivuguruje mu buhamya batanze muri Denmark n’ubwo batanze mu Rwanda muri Mata(4) uyu mwaka.

Gusa yongeraho ko mu gihe zitaboneka hakoreshwa izihari cyangwa Denmark igasabwa kuzifotora ikorehereza amafoto yazo igakomeza kubika umwimerere wazo.

Ubushinjacyaha buvuga ko nabwo butewe impungenge n’uko hari amakuru yasibwe cyangwa atagaragara ku mpapuro zindi zavuye muri Denmark mbere.

Twagirayezu we yavuze ko ibitagaragara muri izo nyandiko nta mpungenge biteye kuko ibyasibwe ari amazina y’abanya-Denmark bakoze iperereza ku kirego cye.

Impaka kuri izi nyandiko n’ikizakorwa kugira ngo urubanza rukomeza urukiko rwavuze ko ruzabifataho umwanzuro tariki 14 z’uku kwezi kwa Nzeri.

Twagirayezu woherejwe na Denmark mu 2018 aregwa ibyaha bya jenoside ashinjwa gukorera mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, we arabihakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *