01034190faf18494fa049615c1f88dbe.jpg

Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yari mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali yateranye kuwa 29 Kamena 2022, Umudepite mu nteko ishinga amategeko, Barikana Eugène, yavuze ko muri rusange asanga hari ibikwiye guhinduka cyane mu bijyanye n’inyubako z’imirenge zitangirwamo serivisi, aho nk’Ibiro by’Umurenge wa Nyambirambo yavuze ko ari nyakatsi.

Ibi yabigarutseho ubwo yagaragarijwemo ibyo Inteko y’Umujyi wa Kigali wagaragazaga ibyo wagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021 – 2022, ndetse no kugaragaza ibizakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

Depite Eugène Barikana yagarutse ku nyubako zikoreramo imirenge zitakijyanye n’igihe nk’uko RBA dukesha iyi inkuru yabitangaje. Ni ikibazo asanga kigira ingaruka kuri serivisi ihabwa umuturage.

Yagize ati ” “Binajyanye na serivisi na City Manager yabivuze ko hari ikibazo cy’ubushobozi imirenge yubatse ubu ni ikibazo iyo ugiye ku murenge wa Nyamirambo ukareba ukuntu abakozi bicaye ni ikibazo, usanga hari umukozi wicaranye n’ibitiyo n’ibijerekani ukibaza ukuntu iyo serivisi izagenda neza. Ugiye mu Murenge wa Nyamirambo ubona ko ari nyakatsi, wajya mu Murenge wa Gikondo ugasanga ntabwo ugendanye n’igihe tugezemo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko umuturage akwiye kuba ku isonga muri byose, kubona serivisi nziza bikaba ihame.

01034190faf18494fa049615c1f88dbe.jpg
Umudepite mu nteko ishinga amategeko, Barikana Eugène (wambaye amadarubindi mu mutwe /RBA

Abitabiriye Inteko rusange y’Umujyi wa Kigali kandi bagaragaje ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga birimo kugeza amazi meza ku baturage b’imirenge yose y’umujyi wa Kigali, kunoza serivisi z’imitangire y’ibyangombwa by’ubutaka ndetse no kwita ku kibazo cy’abana b’inzererezi.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi
    Harya Barikana aracyari mu nteko?
    Gusa ni Umugabo pe. Turamukunda cyane.
    Ni chef wa ba Gitifu.
    Imigisha gusa izamwokame. Azakomeze atere imbere kuko avugisha ukuri.
    Mbonye numéro ye nakwishima.
    Uwamfasha yazimpa

  2. Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi
    Harya Barikana aracyari mu nteko?
    Gusa ni Umugabo pe. Turamukunda cyane.
    Ni chef wa ba Gitifu.
    Imigisha gusa izamwokame. Azakomeze atere imbere kuko avugisha ukuri.
    Mbonye numéro ye nakwishima.
    Uwamfasha yazimpa

  3. Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi
    What he said is true kabsa nyamirambo sector it’s the nyakatsest I’ve ever seen, also some place like in batsinda you wonder if there’s any leadership, kiyovu kagugu, rwarutabura and many more .things must change if necessary leaders must be accountable for bad governance not jus staying in their offices waiting for some citizens who have their means to give them something before any procedure

  4. Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi
    What he said is true kabsa nyamirambo sector it’s the nyakatsest I’ve ever seen, also some place like in batsinda you wonder if there’s any leadership, kiyovu kagugu, rwarutabura and many more .things must change if necessary leaders must be accountable for bad governance not jus staying in their offices waiting for some citizens who have their means to give them something before any procedure

  5. Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi
    buriya depite Barikana Eugene yasanze ibiro byumurenge aricyo kibazo cyihutirwa abaturage bafite ?abadepite bakwiye kujya baba aho batorewe kugirango bajye bamenya ibibazo abaturage babatoye bafite,ubuzima bwa buri munsi babayeho aho kwibera kigari bakazaza mucyaro baje muri mission yakayabo ,itagira umusaruro ufatika ,kuko umushitsi ntamenya amakuru nkuwaba atuye ,ubunndi bakajya bajya ikigari bajyiyemunama .
    muri make mbona abadepite ntamusaruro ufatika batanga nukwirira igihugu gusa

  6. Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi
    buriya depite Barikana Eugene yasanze ibiro byumurenge aricyo kibazo cyihutirwa abaturage bafite ?abadepite bakwiye kujya baba aho batorewe kugirango bajye bamenya ibibazo abaturage babatoye bafite,ubuzima bwa buri munsi babayeho aho kwibera kigari bakazaza mucyaro baje muri mission yakayabo ,itagira umusaruro ufatika ,kuko umushitsi ntamenya amakuru nkuwaba atuye ,ubunndi bakajya bajya ikigari bajyiyemunama .
    muri make mbona abadepite ntamusaruro ufatika batanga nukwirira igihugu gusa

  7. Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi
    Barikana ndamuzi yabaye iburasirazuba yakundaga ukuri, gusa nawe akagira apahwa amujomba y’abatishimira ukuri kwe. yari amaze igihe atavuga. arakoze kugaruka

  8. Depite Barikana yavuze ko Umurenge wa Nyamirambo ari Nyakatsi
    Barikana ndamuzi yabaye iburasirazuba yakundaga ukuri, gusa nawe akagira apahwa amujomba y’abatishimira ukuri kwe. yari amaze igihe atavuga. arakoze kugaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *