Depite Habineza abona imisoro ku biribwa ikwiye kugabanywa

Sangiza iyi nkuru

Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, abona imisoro ku biribwa ikwiye kugabanywa kugira ngo ibiciro byabyo na byo bigabanyuke.

Depite Habineza yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri BWIZA TV cyari cyerekeye by’umwihariko kuri gahunda ishyaka DGPR rifitiye Abanyarwanda ubu no mu gihe kiri imbere.

Kanda hano urebe videwo yose

Yashimye ko umushahara w’abarimu wiyongereye, bigendanye n’uko ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka, asaba ko bishobotse n’abandi bahembwa muke bakongezwa kugira ngo babashe kubaho bitabagoye cyane. Ati: “Turumva yuko bishobotse, ko Leta yazamura imishahara y’abakozi kubera ko ibiciro ku isoko byarazamutse.”

Uyu mushingamategeko yemeza ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riteye impungenge, asobanura ko ariko mu mpamvu zituma ribaho hariho n’imisoro icibwa ababicuruza, akabona ko yagakwiye kugabanywa kugira ngo byorohere rubanda rugufi rworoherwe n’imibereho.

Yagize ati: “Navuga yuko Leta yamanura imisoro runaka kuko hari imisoro iba ihari itera ibiciro kuzamuka. Ariko bikeneye imibare. Cyane cyane ibintu byo kurya, imisoro yagombye kugabanyuka, ibiciro bikamanuka.”

Depite Habineza yakomeje ati: “Hari nk’itegeko ryo muri East Africa rivuga yuko ibintu byose bituruka muri East Africa bitagomba kwishyura imisoro. Ariko hari ukuntu ushobora gusanga ikintu wakuye mu murima wawe ukijyanye ku isoko bakaguca imisoro.”

Raporo nshya ya Banki y’Isi iherutse kugaragaza ko u Rwanda ku mwanya wa 9 mu bihugu byabayemo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, aho ryageze ku kigero cya 34%. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyo cyatangaje ko muri Nzeri 2022 ryiyongereye kuri 25.1%.

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?U-Rwanda-mu-bihugu-10-bya-mbere-bigaragaramo-izamuka-rikabije-ry-ibiciro-by

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Depite Habineza abona imisoro ku biribwa ikwiye kugabanywa
    Imisoro ku biribwaigabanyinje byadufasha kubona into kury

  2. Depite Habineza abona imisoro ku biribwa ikwiye kugabanywa
    Imisoro ku biribwaigabanyinje byadufasha kubona into kury

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *