Depite Frank Habineza, akaba na Perezida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yagaragaje ko benshi mu baturage batiteguye kubona ibiciro by’ingendo byiyongera na cyane ko nubwo imibare igaragaza ko ubukungu bw’igihugu buzamuka mu mifuka y’abaturage bitaragenda neza.
Yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Gashyantare 2024, aho Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, ibijyanye na gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’ijambo rya Minisitiri w’Intebe, abadepite n’abasenateri bahawe ijambo babaza ibibazo ndetse batanga n’inyunganizi.
Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko igihe kigeze ngo umugenzi atangire kwishyura amafaranga angana n’intera y’urugendo yakoze mu gihe ari muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bamwe mu bagenzi ntibabyumvise neza.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yasobanuye ko kwishyura ibilometero umuntu yagenze ari ikintu gishobora gufasha abagenzi cyane ko bitekerejweho mu gihe Nkunganire yatangwaga yavuyeho.
Ubwo yahabwaga ijambo Dr Habineza yagize ati “Turashimira icya mbere kuri nkunganire yashyizwe mu rwego rw’ubwikorezi byafashije Abanyarwanda, ariko kandi twagize impungenge nyine ko hari icyifuzo ko iyo nkunganire igiye kuzavaho mu minsi ya vuba kandi hari n’itangazo twari twabonye ku mbuga nkoranyambaga rigaragaza ko abantu batangira kwitegura ko ibiciro bizongera bikazamuka, abaturage bahise bagira ubwoba bavuga bati ese ko ibintu bigiye kongera kuzamuka kandi mu mufuka bidahagaze neza…nubwo imibare igaragaza ko bihagaze neza ariko mu mifuka y’abaturage ntabwo birahagarara neza,”
Yavuze ko kuba bitaramera neza mu bukungu ku rwego rw’umuturage atari ukubera ingaruka za Covid 19 gusa ahubwo hiyongereyeho intambara yo mu Ukraine ndetse n’iyo muri Gaza byose bikomeje kugira ingaruka ku bukungu, kubw’ibyo “abaturage benshi bakaba batiteguye kwakira ko iyo nkunganire yavanwaho bakaba basa y’uko bishobotse yagumaho kugeza igihe intambara zigaragara hirya no hino zaba zigabanyutse abantu bakaba batuza,”
Ati “ Kubw’ibyo tukaba dusaba yuko iyo nkunganire yakomeza icyo gitekerezo mukaba mureba ikindi gihe cyazatangirira,”
Minisitiri w’Intebe kuri iki yasubije ko nkunganire izavanwaho ari iyo mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange gusa. Ati ” nagirango n’Abanyarwanda babyumve nezankunganire yo mu buhinzi rwose nta gahunda ihari yo kuyikuraho. Ari iyo dushyira mu bwishingizi, mu bworozi, ari iyo dushyira mu ifumbire, ari iyo dushyira mu gutubura imbuto, izo nkunganire ntabwo turagera igihe cyo kuzikuraho…icyo dukora nka leta tuguma dushaka amafaranga yo kugirango zibeho kandi zitange umusaruro…”
Ku kijyanye no nkunganire mu byo gutwara abantu yagize ati ” Dushyiraho nkunganire mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange nk’uko nabisobanuye, ni igihe cya covid. Ubundi buri myaka ibiri twumvikana na ba nyiri amabisi ko tureba ibyinjira mu giciro cya bisi byose tugahindura ibiciro. Ibiciro dufite uyu munsi, byagiyeho muri 2018, muri 2019 abashinzwe kuvugurura baraza baradusaba bati igihe cyo guhindura ibiciro kirageze. Igihe twarimo kuganira ibirajya mu giciro gishya, covid iba iraduteye. Covid itangiye rero turicara nka leta turavuga tuti oya, turi mu bihe bibi bya covid, Abanyarwanda ntibemerewe kujya ku kazi…reka twe kongera igiciro cya bisi.”
Yashimangiye ko mu by’ukuri nkunganire mu bijyanye n’ibiciro by’ingendo yashyizweho hagamijwe gufasha abantu mu gihe cya covid. “Ntabwo ari nkunganire yahoraho …”
Umuyobozi w’Ishyaka Green Party kandi yabajije ibijyanye no guteza imbere ubucuruzi hirya no hino, agaruka ku kibazo cya koperative y’abacuruzi bo ku Gisozi bashoboye kubaka amazu atandukanye hariya ariko Umujyi wa Kigali ukaba uteganya kubasenyera kandi barahubatse nyuma ya covid no mu gihe cya CHOGM kubera ko hari akajagari kenshi basabwa kubaka ibintu bisobanutse barabikora none hakaba hari impungenge z’uko bagiye gusenyerwa.



One Response
Depite Habineza yagaragaje impungenge nyuma y’impinduka ku biciro by’ingendo
Nyamata niwowe ntumwa yarubanda iri kubikora