Depite Icyitegetse Venuste wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yeguye kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka ibiri.
Aya makuru yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kane, aho yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Yagize iti: “Ku wa 11 Kamena 2026, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Bwana Icyitegetse Venuste ku mpamvu ze bwite.”
Icyitegetse yari umwe mu badepite babiri bahagarariye urubyiruko batowe muri Nyakanga 2024, nyuma yo gutsindira uwo mwanya mu matora y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Mbere yo kwegura, yari umwe mu bagize Komisiyo y’Imari ya Leta n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko.
Icyitegetse yari yaratangiye manda ye muri Nzeri 2024, mu Nteko Ishinga Amategeko ya gatanu yatangiye ibikorwa nyuma y’amatora rusange yo muri uwo mwaka.


